RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yagejeje ibitaramo gakondo mu kabyiniro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2019 9:49
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim yatangaje ko we n’Itorero rye Cyusa n’Inkera, bahisemo gukorera ibitaramo Gakondo mu kabyiniro ku mpamvu y’uko benshi mu rubyiruko ari ho bakunda gusohokera kandi bifuza kubasangiza ibyiza by’umuco nyarwanda.



Cyusa ni umuhanzi mu njyana Gakondo uherutse kwegukana igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka (Male Artist of the year) mu bihembo bya 'Made in Rwanda'. Mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo zikomeye ku muco nyarwanda nka “Migabo”, “Nkunda u Rwanda”, “Mbwire nde”, “Umutako” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi n’Itorero rye Cyusa n’Inkera bamaze iminsi bakorera ibitaramo mu mahoteli atandukanye yo mu Rwanda aho kwinjira bisaba kwishyura. Ni ibitaramo byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’abakuze ku buryo benshi babura aho kwicara.

Kuri ubu uyu muhanzi agiye kujya ataramira mu kabyiniro ka Cadillac gaherereye kuri UTC guhera saa moya kugeza saa sita z’ijoro buri wa Gatandatu w’icyumweru.

Yabwiye INYARWANDA ko kuba ibitaramo by’injyana gakondo byabera mu kabyiniro bifite ingaruka nziza kuko bagiye kwegerezwa abakunda injyana gakondo bayibuze kandi inakundishwe abatarayikunda bayikunde bundi bushya.

Cyusa Ibrahim yagejeje ibitaramo Gakondo mu kabyiniro

Yavuze ko ari icyemezo amaranye igihe cyo gusakaza gakondo mu rubyiruko kandi ko benshi muri bo bakunze gusohokera mu tubyiniro twinshi two mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni uko niyemeje gusakaza gakondo mu rubyiruko. Kuko nanjye ndi urubyiruko kandi utubyiniro twinshi twitabirwa n'urubyiruko. Rero mbakumbuje iby’iwacu nyuma bakabyina iby’ahandi. Gahoro gahoro injyana gakondo yazagera ku isonga. Kandi ni yo ntumbero yanjye.”

Byinshi mu bitaramo bibera mu tubyiniro usanga bikorwa n’abahanzi basanzwe batubakiye ubuhanzi bwabo kuri Gakondo. Byanagorana kubona umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aririmbira mu kabyiniro cyangwa se mu kabari gasanzwe.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "RWANDA NKUNDA" YA CYUSA IBRAHIM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND