RFL
Kigali

Daddy v yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Damu yangu’ yakoranye na S/Major Robert-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2019 19:58
2


Umuhanzi Muvunyi Jean Bosco Victor [Daddy v] yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Damu yangu’ yakoranye n’umuhanzi S/Major Robert. Ni indirimbo yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Igiswahili.



Avuga ko iyi ndirimbo ‘Damu yangu’ [Bisobanuye amaraso yanjye] ariyo yambere akoreye amashusho, mu gihe afite izindi ndirimbo zigera kuri eshanu zifite amajwi nka: ‘Mutima w'urugo’, ‘Babby boo’, ‘Iminsi’, ‘Ndakumbuye’ n’izindi.

Daddy v yabwiye INYARWANDA ko amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yasohotse muri 2018 akozwe na Producer AG, amashusho (Video) ayashyira hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2018, yakozwe na MICI The Director.

Umuhanzi S/Major Robert.

Yavuze ko muri iyi ndirimbo ye yaririmbye uburyo ‘umuhungu w’umukene atera inda umukobwa ntibabane. Nyuma y’iminsi mike umukobwa agashyira hanze ‘invitation’ z’ubukwe , umuhungu agasigarana agahinda kuko atwaye umwana we n’ubwo ataravuka,”. Avuga ko afite gahunda yo gukora indirimbo n’undi muhanzi w’umunyarwanda mu minsi iri imbere. Yizeza abafana be gukomeza gukora umuziki neza.

Umuhanzi Daddy v.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DAMU YANGU' YA DADDY V NA S/MAJOR ROBERT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • belise5 years ago
    Courage daddy tukurinyuma aba vunyi bose
  • Niyitegeka kizito5 years ago
    uyu mwana niuwo MU rugo kbs ndabona akeneye gushyigikirwa impano ye igatezwa imbere





Inyarwanda BACKGROUND