RFL
Kigali

Dalillah witabiriye ikiganiro abategura Miss Rwanda bagiranye n’itangazamakuru yabonye itike yo gukomeza-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2020 12:16
0


Numukobwa Dalillah ni umwe mu bakobwa cumi na batanu (15) babonye itike yo guhagararira Intara y’Uburasirazuba mu ijonjora ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2020 uzasimbura Nimwiza Meghan umaranye ikamba umwaka.



Dalillah wambaye Nimero 20 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yari umwe mu bitabiriye ikiganiro abategura iri rushanwa bagiranye n’itangazamakuru, ku wa 18 Ukuboza 2019 cyabereye kuri Kigali Convention Center.

Nyuma y’iki kiganiro n’itangazamakuru, Numukobwa Dalillah yifotozanyije na Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.

Yavuze ko kwifotozanya na ba Nyampinga ari uko akunda abakobwa bose bitabiriye Miss Rwanda kuko bigaragaza icyizere bigiriye bakanabigaragaza. Yunzemo ati "Ndabakunda, Meghan na Elsa n’abandi ndifuza gutera ikirenge mu cyabo."

Numukobwa Dalillah yabimburiye abandi bakobwa 15 babonye itike yo gukomeza muri iri rushanwa, mu ijonjora ryabereye i Kayonza, ku wa 11 Mutarama 2020.

Yabwiye INYARWANDA ko yashimishijwe no kuba yahamagawe mbere y’abandi. Avuga ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko yumva ko ashoboye. Kandi akaba ashaka gukoresha ubushobozi yiyumvamo kugira ngo abashe kugira aho ageza igihugu cye.

Mbere y’uko yitabira iri rushanwa yarikurikiraniye hafi areba uko umukobwa yitwara imbere y’Akanama Nkemurampaka, uko agerageza gusubiza ibibazo abazwa, yiga intambuko n’ibindi byatumye abona amahirwe yo gukomeza.

Numukobwa Dalillah avuka mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko agiye kongera imbaraga mu kwitegura kugira ngo azabashe kuboneka mu bakobwa bazajya mu mwiherero w’irushanwa.

Intara enye z’u Rwanda zimaze kubona abakobwa bazihagararira; hatahiwe Umujyi wa Kigali, ku wa 18 Mutarama 2020.

Intara y’Uburasirazuba yiyandikishijemo abakobwa 90, abageze aho igikorwa cyabereye ni 41 mu gihe abajuje ibisabwa ari 30 banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Abakobwa 15 nibo batsindiye guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020

 Niheza Deborah (No : 03)
 Ineza Charlene (No : 05)
 Umwiza Phiona (No : 06)
 Ingabire Rehema (No : 07)
 Murangamirwa Ange (No : 08)
 Nyinawumuntu Rwiririza Delice (No : 25)
 Teta Ndenga Nicole (No : 30)
 Ingabire Diane (No : 28)
 Munezero Grace (No : 21)
 Ingabire Denyse (No : 24)
 Wihogora Phionnah (No : 04)
 Kansime Deborah (No : 09)
 Nikuze Icyeza Aline (No : 15)
 Umutesi Nadege (No : 17)
 Numukobwa Dalillah (No : 26)

Numukobwa Dalillah ari mu bakobwa 15 bahagarariye Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda


Miss Mutesi Jolly yamuhaye 'Yes' imwemerera gukomeza mu irushanwa

Mike Karangwa nawe yamuhaye 'Yes'

Uyu mukobwa yiga ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda

Abakobwa 15 babonye itike yo gukomeza

KANDA HANO UREBA ABAKOBWA 15 BATSINDIYE GUHAGARARIRA INTARA Y'UBURASIRAZUBA">

AMAFOTO: Afrifame

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND