RFL
Kigali

D'Amour Seleman na Ngenzi bagiye guhurira muri filime nshya y'uruhererekane " The Past"

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2019 12:13
0


D'Amour Selemani umwe mu bakinnyi ba Filime bamamaye mu minsi ishize, ubwamamare bwe bukiyongera cyane kubera uburwayi yagize bw'impyiko, nyuma yo koroherwa agiye kongera kugaragara mu ruhando rwa sinema nyarwanda aho agiye kugaragara muri filime nshya yitwa "The Past".



Iyi filime nshya igiye kujya hanze izaba igaragaramo abakinnyi bakomeye nka; D'Amour Selemani uzakina yitwa Big Fish ndetse na Ngenzi Daniel uzakina yitwa Mr K bose babaye ibirangirire muri Sinema nyarwanda. Iyi iziba irimo kandi abandi bakinnyi b'abahanga nk'uko abateguye iyi filime babitangarije Inyarwanda.com.

The PastFilime "The Past" igiye gutangira gutambuka kuri Youtube

Iyi filime "The Past" iri gutegurwa na kompanyi ya "The Focus Media Ent" ari nayo ifata amashusho yayo ikanayatunganya. Nk'uko twabitangarijwe n'umuyobozi w'iyi kompanyi ngo iyi filime igiye gutangira guca kuri shene ya YouTube y'iyi kompanyi mu gihe hari amateleviziyo yo mu Rwanda bakomeje ibiganiro byo kuzajya bayinyuzaho ariko kandi ngo iratangira gucaho mu minsi micye iri imbere.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND