RFL
Kigali

Daniel Ngarukiye yasobanuye byimbitse iby’indirimbo ye nshya ‘Inzira y’amayira abiri’ -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2019 8:47
0


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye ubarizwa mu Bufaransa yasohoye indirimbo nshya ‘Inzira y’amayira abiri’, yanditse akubiramo ibyo abantu babamo umunsi ku wundi. Ni indirimbo igizwe n’iminota itanu n’amasegonda 32’, yumvikanamo ibicurangisho bya Kinyarwanda.



Ngarukiye yabwiye INYARWANDA ko ibyo yavuga kuri iyi ndirimbo ‘Inzira y’amayira abiri’ ari byinshi. Yagize ati “Igitekerezo cy’iyi ndirimbo ntabwo nagihimbye ahubwo cyarizanye ndacyandika ndakiririmba.”

Avuga ko ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo ari bwo bwatumye yandika iyi ndirimo. Akomeza avuga ko Isi abantu batuyeho ari nk’inzira y’amayira abiri kenshi umuntu anibaza aho guca, Isi nayo ntimwereke icyerekezo.

Yagize ati “Ubuzima tubamo umunsi ku wundi ni bwo bwatumye nandika iyi ndirimbo. Iyi si dutuyemo imeze nk'inzira y’amayira abiri ugeramo maze ukibaza iyo uri bucemo, kuko ntakikwereka icyerekezo cy'aho ugomba guca, hari igihe wisanga wagiye mu cyerekezo kiza cyangwa ikibi.”

Yatanze urugero avuga ko umwana avuka yishimiye uko agenda akura ubuzima bugakomera. Ngo iyo atabonye abamufasha ubuzima bumubera ibamba.

Ati “Ukavuka uri umwana muto wishimye, ariko uko ukura ubuzima nabwo bugakomera, iyo rero udatekereje cyane cyangwa se ngo ubone ugufasha, hari igihe ubuzima bukubera ibamba, ikibazo rero kikaba iki, kuki umuntu avuka yishimye ari umumarayika ariko uko akura bigahinduka, bivuze rero ngo iyo akuze aba yatangiye kugera muri ya nzira y’amayira abiri.”

Yakomeje ati “Gusa ubundi iyi si ntabwo ari mbi, ahubwo twebwe abayituye ni twe tuyitera kugira umujinya nayo ikivumbura, gusa kuri twe biba nko gutema ishami kandi turihagazeho.

“Nawe se, uhagaze ku ishami ariko uraryangiza uraritema ukiyibagiza ko naryo rishobora kugwa nawe ukajyana naryo. Ibi byose ni byo dukorera iyi si dutuye, yatangira rero kutwitura ibyo tuyikorera tuti iyi si ni mbi. »  

Akomeza avuga ko ibindi byatumye yandika iyi ndirimbo yanibazaga ukuntu bamwe biyita ibihangange, abanyabwenge, abadasanzwe nyamara bose bararemwe n’Imana imwe. Ikindi ngo ni ukuntu muri iyi minsi hadutse amadini menshi, akibaza impamvu hatabaho idini rimwe.

Iyi ndirimo yakozwe na Didier Thouch ubarizwa mu Bubirigi.

Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Asanzwe atuye mu Bufaransa mu mujyi wa Toulouse. Aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Nkunda umurya w’inanga’ afite n’izindi indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi.

Daniel Ngarukiye yashyize hanze indirimbo 'Inzira y'amayira abiri'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INZIRA Y'AMAYIRA ABIRI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND