RFL
Kigali

Danny Vumbi na Dj Lenzo barasusurutsa abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 12:02
0


Umuririmbyi Semivumbi Daniel wamamaye mu muziki nka Dany Vumbi afatanyije na Dj Lenzo batumiwe gukorera igitaramo abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019.



Uretse kuba ari umuhanzi Dany Vumbi asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo nyinshi zakunzwe mu buryo bukomeye. Kuri ubu we na Dj Lenzo batumiwe gukorera igitaramo mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga igihumbi (1 000 Frw), gutangira ni saa moya kugeza mu masaha akuze y'ijoro

Dj Lenzo ni umwe mu bavangavanga umuziki bagezweho muri iki gihe! Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise “Akuka” yakoranye n’umuhanzi Sintex na Dj Phil Peter usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star akaba n’Umushyushyarugamba.

Danny Vumbi aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Muri abana babi” yakunzwe mu buryo bukomeye. Yifashishijwe na benshi babwira bagenzi babo ko hari ibyo bamenye batigeze bababwira bakarenzaho hashtag bati #Muriabanababi.

Danny Vumbi ni Umuhanzi Mukuru! Muri 2014 yashyize hanze indirimbo yise “Ni Danger” yabyinywe ivumbi riratumuka.  Ni indirimbo yatumye yisanzura mu kibuga cy’umuziki ivugwaho n’abakomeye.

Akunzwe kwifashishwa na benshi mu bahanzi bamusaba ko yabandikira indirimbo. Yanditse indirimbo “Agatege” ya Charly&Nina, “Ntibisanzwe” ya King James, “Ku Ndunduro”, “Amahitamo” za Social Mula n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’umuraperi Ama G The Black wahataramiriye akanyura benshi.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez.

Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.  

KANDA HANO  UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABANA BABI' YA DANNY VUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND