RFL
Kigali

Danny Vumbi na Dj Lenzo basusurukije abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2019 17:04
1


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi mu muziki nka Danny Vumbi afatanyije na Dj Lenzo basusurukije abasohokeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje. Uretse kuba ari umuhanzi Dany Vumbi asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo nyinshi zakunzwe mu buryo bukomeye.

Dj Lenzo muri iki gitaramo yifashishijwe mu gucuranga nyinshi mu ndirimbo zigezweho binyura benshi bahasohokeye. Danny Vumbi yaririmbiye Bauhaus Club abisikana n’umuraperi Ama G The Black wahataramiye ari kumwe na Dj Phil Peter&Lenzo.

Danny Vumbi ni Umuhanzi Mukuru! Muri 2014 yashyize hanze indirimbo yise “Ni Danger” yabyinwe ivumbi riratumuka. Ni indirimbo yatumye yisanzura mu kibuga cy’umuziki ivugwaho n’abakomeye

Danny Vumbi na Dj Lenzo mu gitaramo bakoreye Bauhaus Club Nyamirambo

Akunzwe kwifashishwa na benshi mu bahanzi bamusaba ko yabandikira indirimbo. Yanditse indirimbo “Agatege” ya Charly&Nina, “Ntibisanzwe” ya King James, “Ku Ndunduro”, “Amahitamo” za Social Mula n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’umuraperi Ama G The Black wahataramiriye akanyura benshi.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez.
Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Danny Vumbi yeretswe urukundo muri iki gitaramo

Yaririmbye indirimbo nka "Muri abana babi' aherutse gushyira hanze

Dj Lenzo mu gitaramo yishimiwemo bikomeye

Yavangavanze umuziki biratinda

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Linda Allen4 years ago
    Hello muraho nishimiye kubandicyira rwose Dani vumbi arabikora arimukazi kose kbx njyewe iriya ndirimbo nidange yankoze kumutima yaciye ibinu kurinjye kbx Niyo yavuba murabana babi irimukazi kurinjye kbx gus mwifurije urugendo ruhire rwomumuziki nyarwanda knd akomerezaho tumurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND