RFL
Kigali

Davido yasazwe n'ibyishimo nyuma y'uko umubyeyi we aguze indege ihenze y'abanyacyubahiro

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/03/2020 9:07
0


Umuhanzi Davido yashimiye se Adedeji Adeleke ku bw'intambwe agezaho, nyuma yo kugura indege igendamo abantu bake (Private Jet) ifite agaciro ka miliyoni 62 z’amadorari.



Iyi ndege nshya yo mu bwoko bwa Bombardier Global Express 6000 Worth, ifite agaciro ka miliyoni 62 z’amadorari ni ukuvuga agera kuri miliyali 22.7 z’ama Naira. Iyi rutemikirere y’abanyacyubahiro, ifite imyanya 19 yicarwamo n’abagenzi. Yashyizwe ku isoko na Bombardier Inc kompanyi yabanya - Canada isanzwe ikora ubucuruzi bw’indege nto, imodoka zifashishwa mu masiganwa n’izindi.

Nyuma y'uko umubyeyi wa Davido Adedeji Adeleke aguze iyi ndege y’abanyacyubahiro ihenze mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzi yagiye ku rukuta rwe rwa instagram asangiza abakunzi be amashusho y’iyi ndege ayaherekeza ubutumwa bw’ibyishimo ashimira se ibyo agezeho.Yagize ati “Umubyeyi wanjye ampaye ibyishimo [hahahaha] Global 6000”.Yakomeje ashimira se ku byo yagezeho yagereranije n’umwana wavutse mu muryango.


Davido yasangije abakunzi be indege umubyeyi we yaguze 

Uyu mubyeyi wa Davido Adedeji Adeleke, ni umuherwe, umucuruzi w’umushoramari w’umunya- Nigeria wabonye izuba tariki 6 Werurwe 1957. Afite agatubutse kabarirwa mu ma miliyali. Afite kandi kaminuza ye yitwa Adeleka University, ni we muyobozi mukuru w’ikigo Pacific Holdings. Afite abana babiri bazwi, Davido na mushiki we Sharon Adeleke yabyaranye Dr Vero Adeleke watabarutse tariki 3 Werurwe 2003.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND