RFL
Kigali

Davis D yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Sexy’ yitezeho kumumenyekanisha birushijeho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2019 17:47
0


Umuhanzi Icyishaka David waryubatse nka Davis D uri mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 ahatanye mu cyiciro cya ‘Afro beat’, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sexy’ yitezeho kumumenyekanisha birushijeho.



Davis D wakunzwe mu ndirimbo ‘Biryogo’, yabwiye INYARWANDA ko buri ndirimbo yose ashyira hanze aba ayitezeho kumugeza ku rundi rwego. Avuga ko iyi ndirimbo yise ‘Sexy’ amashusho yayo ayitezeho kumumenyekanisha birushijeho.

Iyi ndirimbo ‘Sexy’ aririmbamo ubwiza bw’umukobwa, ije ikorera mu ngata indirimbo yise ‘Soso’ yari aherutse gushyira hanze. Davis D amaze gukora indirimbo nka: “Sweet Love”, “Henessy”, “Irekure”, “Go Down” n’izindi.

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Sexy’ yakorewe mu gihugu cya Uganda na Nessim; amashusho yayo atunganyirizwa mu Rwanda na Producer Bagenzi Bernard muri Incredible Records.

Davis D avuga ko iyi ndirimbo 'Sexy' igiye kumufasha kugera ku rundi rwego.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEXY' YA DAVIS D







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND