RFL
Kigali

Davis D yateguye ibitaramo ‘Sexy Concert tour’ azageza mu turere 11

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2019 18:20
0


Umuhanzi Icyishaka Davis uzwi nka Davis D yateguye ibitaramo ‘Sexy concert tour’ azageza mu turere 11 tw’u Rwanda yamamaza indirimbo ye yise ‘Sexy’ aherutse gushyira hanze. Avuga ko yabiteguye agendeye ku basabe bwa benshi n’abandi bakunze iyi ndirimbo.



Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nka: “Sweet Love”, “Henessy” yakoranye na Bull Dog, “Irekure”, “Go Down” n’izindi. Muri ibi bitaramo yise ‘Sexy Concert tour’ ashyize imbere kwamamaza indirimbo yise ‘Sexy’ avuga ko yakunzwe bikomeye kurusha izindi ndirimbo zose amaze gukora.

Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko ibi bitaramo ari n’umwanya mwiza wo gukomeza kwegera abafana be, barimo abamukunze n’abakunze ibihangano bye. Ati "Sexy’ ni indirimbo abantu bakunze cyane. Bakunze uburyo imeze bakunze n’uburyo iririmbitse.

"Iyi ndirimbo barayikunze ku rwego ruri hejuru kuburyo nanjye numvaga ko nkwiye kubakorera ibitaramo ahantu hose hari umufana wa Davis D akabasha kumubona no kumva ibihangano bye,"

Davis D yateguye uruhererekane rw'ibitaramo yise 'Sexy Concert tour'

Ku rupapuro rwamamaza ibi bitaramo nta matariki agaragaza uko ibitaramo bizagenda bikorwa. Yavuze ko buri karere bazagenda bashyira hanze urupapuro rwamamaza igitaramo ndetse n’itariki bigomba kuberaho. Yateguje abafana be uburyohe mu bitaramo bye anabasaba kuzitabira.

Ibi bitaramo bizagera i Nyamata(Bugesera), Rusizi (Bugarama), Musanze, Rubavu, Rwamagana, Nyagatare, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Huye ndetse na Karongi.

Igitaramo cya mbere Davis D azagikorera tariki 18 Gicurasi 2019 i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Davis D azwi mu muziki wiganjemo uwa Afrobeat. Ni umwe mu bahanzi bigaragaje mu 2017/18 cyane cyane mu ndirimbo ye ‘Biryogo’ yatumye akundwa bikomeye, atumirwa mu bitaramo, icurangwa kuri Radio,Televiziyo n’ahandi henshi hatumye uyu musore atangira guhangwa amaso.

Davis D avuga ko indirimbo ye 'Sexy' yakunzwe mu buryo bukomeye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SEXY' YA DAVIS D







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND