RFL
Kigali

Davis D yavuze uko yakiriwe n’ab'i Musanze yataramiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2019 11:51
0


Umuhanzi Icyashaka Davis wamenyekanye mu muziki nka Davis D, yatangaje ko yeretswe urukundo n’abanya-Musanze yataramiye mu rugendo rw’ibitaramo ‘Sexy concert tour’ yatangiye gukora yamamaza indirimbo ye ‘Sexy’ aherutse gushyira hanze.



Kuya 11 Gicurasi 2019 nibwo Davis D yatangaje uruhererekane rw’ibitaramo ‘Sexy concert tour’ biteganyijwe ko bizagera mu turere 11 tw’u Rwanda. Yabanjirije mu Mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera akomereza mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Uburengerazuba, kuya 26 Gicurasi 2019.

Uyu muhanzi yabanje kuzenguruka Umujyi wa Musanze ari mu mudoka asuhuza abafana be avuga ko bamweretse urukundo rukomeye. Yataramiye abarenga 500 mu gitaramo yakoreye Motel Kirerema.  

Yabwiye INYARWANDA, ko yakiriwe neza n’ab’i Musanze ashima uburyo bamugaragarije urukundo. Yagize ati “Nishimiye uko banyakiriye byanyeretse ko indirimbo yanjye ‘Sexy’ yakunzwe kurusha n’izindi zose maze gukora. Twarataramanye biratinda. Ni urugendo ngomba gukorera mu turere 11.”

Davis D yavuze ko nyuma yo kuva mu Mujyi wa Musanze agomba guhita yekereza mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu akazataramira abakunzi be ku wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019 ahitwa Excellent. 

Davis D yashimye uko ab'i Musanze bamwakiriye

Davis D wakunzwe mu ndirimbo “Sweet Love”, “Henessy” yakoranye na Bull Dog, “Irekure”, “Go Down” n’izindi muri ibi bitaramo yise ‘Sexy Concert tour’ ashyize imbere kwamamaza indirimbo yise ‘Sexy’ avuga ko yakunzwe bikomeye kurusha izindi ndirimbo zose amaze gukora.

Ni umwe mu bahanzi bigaragaje mu 2017/18 cyane cyane mu ndirimbo ye ‘Biryogo’ yatumye akundwa bikomeye, atumirwa mu bitaramo, icurangwa kuri Radio, Televiziyo n’ahandi henshi hatumye uyu musore atangira guhangwa amaso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND