RFL
Kigali

Day Makers bateguje amarira y’ibyishimo mu gitaramo cy'urwenya "Bigomba Guhinduka"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2019 14:01
0


Abanyarwenya babiri b’abasore bakunzwe na benshi, Etienne Iryamukuru ndetse na Japhet Mazimpaka bibumbiye muri Day Makers Entertainment , bateguye igitaramo cyabo cya mbere bise “Bigomba Guhinduka” cy’urwenya rwigisha, bategujemo amarira y’ibyishimo.



Aba basore bombi babanje kumenyekana cyane mu mashusho basakaza ku mbuga nkoranyambaga y’iminota itari myinshi bakanyuzamo inyigisho zikebura zikanasetsa benshi. Ni inyigisho basoza bagira bati “Bigomba Guhinduka” banabihimbyemo indirimbo iri mu njyana zitandukanye.

Hashize iminsi Japhet Mazimpaka [Japhet] na Etinne Iryamukuru[ 5K Etienne] banzuye kujya bashyira ibyo bakina ku rubuga rwa Youtube. Ibyo bakina byishimiwe na benshi mu bitaramo no mu birori basekejemo benshi. Amashusho y’urwenya bakora “Bigomba Guhinduka” ari muri telefoni za benshi.

Clapton Kibonke uzaba ari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, yabwiye INYARWANDA, ko bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo, asezeranya amarira y’ibyishimo kubazitabira. Yavuze ko muri iki gitaramo “Bigomba Guhinduka” bazaboneraho no kumurika ku mugaragaro 5K Etienne na Japhet ko ari bo ba mbere mu Rwanda bakora urwenya ari babiri kandi mu buryo bwo gusetsa banigisha.

Yagize ati “ Bigomba Guhinduka ni igitaramo twateguye nka Day Makers Entertainment. Ni igitaramo cyo gusetsa abanyarwanda hashingiwe kuri ‘content’ yakunzwe na benshi ya #BigombaGuhinduka igamije kwigisha sosiyete no kwereka abanyarwanda ko bimwe bigomba guhinduka biva mu bibi bijya mu byiza.”

Iki gitaramo cy’urwenya giteganyijwe kuba tariki 27 Mata 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ihema rya Kigali Cultural Village. Gutangira ni saa kumi n’imwe z’umugoraba (17h:00’), cyatumiwemo kandi Babou muri Comedy Knights, Milly, Toussaint, Joshua ndetse n’Itorero Inkindi Itatse Intwari.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi (10 000Frw) mu myanya ikomeye y’icyubahiro (VVIP) ugahabwa n’icyo kunywa. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni amafaranga ibihumbi bitanu ( 5 000 Frw) ugahabwa n’icyo kunywa. Ni mu gihe mu myanya isanzwe ari amafaranga ibihumbi bibiri ( 2 000Frw).

Inkuru wasoma: Japhet na 5K Etienne bavuze ku rugendo rwabo mu mwuga wo gusetsa


Day Makers Entertainment bateguye igitaramo bise "Bigomba Guhinduka".

REBA HANO IKIGANIRO GISEKEJE TWAGIRANYE NA 5K NA JAPHET






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND