RFL
Kigali

Day Makers batembagaje abitabiriye igitaramo #BigombaGuhinduka, abandi basubizwayo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/04/2019 9:07
1


Ni bato bo guhangwa amaso! 5K Etienne na Japhet bibumbiye muri itsinda ry'abanyarwenya rya Day Makers Edutainment riyoborwa na Clapton Kibonke, bakoze igitaramo cy’urwenya rusesuye bise #BigombaGuhinduka. Bari bashyigikiwe bikomeye n’umubare munini wanyuzwe n’ubutumwa banyuza mu bihangano byabo by’urwenya.



Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Cultural Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019. Ubwitabire bwari hejuru dore ko intebe 350 zari zateguwe zicaweho, hongerwamo izindi zirenga 50 biranga abantu bakomeza guhagaragara. Kwinjira byari amafaranga 10,000 Frw (Vvip), amafaranga 5,000 Frw (Vip) na 2,000 Frw mu myanya isanzwe.

#BigombaGuhinduka y’ubutumwa bwigisha yigaruriye imitima ya benshi bakoresha telefoni zigezweho. Amashusho y’urwenya rwinshi rw’aba basore ari muri telefoni nyinshi z’abasirimu. Byatangiye 5K Etienne na Japhet bifata amashusho y’iminota mike bakayasaza ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’inyigisho babaga batanga bakarenzaho bati ‘Bigomba Guhinduka’.

Bemeranyije no kuyanyuza ku rubuga rwa Youtube kuri Channel bise Day Makers. Iri jambo ryafashe uruhande ritangira gukoreshwa na benshi mu kumvikanisha ko hari ibigomba guhinduka bitajyanye n’igihe. Byashimangiwe na 5K Etienne na Japhet banzuye gutegura igitaramo bise 'Bigomba Guhinduka' cyahurije hamwe abanyuzwe n’inganzo yabo.

Igitaramo 'Bigomba Guhinduka' cyitabiriwe n’umubare munini w’abakiri bato mu myaka, abakuze, abafite amazina azwi mu myidagaduro nk’abakinnyi ba filime, abayobozi, abahanzi n’abandi.

Cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe, gisozwa saa yine n’iminota mike. Saa tatu n’iminota mike amatike yashize, Police yanzura guhagarika no kubuza abandi kwinjira mu ihema ryabereyemo igitaramo ku mpamvu z’umutekano w’abari binjiye.

Uretse abari baraguze amatike mbere, abahanzi n’abandi bashoboraga gutanga ibisobanuro bikumvikana bakemererwa kwinjira, abandi basubizwagayo. Kwinjira nabyo byabaye ubuntu kuko amatike yashize. Imbere mu ihema byari bigoye guhisha amenyo watewe urwenya n’abarimo Joshua, Babu, Miley n’abandi.

5K Etienne na Japhet bakoze igitaramo cy'urwenya rusesuye.

5K Etienne na Japhet bateye urwenya mu bice bibiri. Mu gice cya mbere bagarutse ku buryo Meddy, The Ben bagiye muri Amerika bagakurikirwa na Priscillah, Lick Lick n’abandi. Ngo abanyarwanda bari babitezeho gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Amerika ariko byarangiye ahubwo ari bo bakoranye ubwabo.

Bagarutse ku buryo amarushanwa abera mu Rwanda avuga ko agamije kuzamura impano atabikora nk’uko bivugwa kuko hari ‘impano nyinshi bagiye bazamura zikongera kunyerera’. Banatembagaje benshi mu rwenya rwibanze ku bantu baturuka mu Ntara bagera muri Kigali ntibahindure amazina n’uburyo bitaba, bavuga ko 'Bigomba Guhinduka'.

Mu gice cya kabiri, 5K Etienne na Japhet bagarutse bambariye urugamba bigaragaza birushijeho, bavuga ko hakwiye kubaho impushya z’abanyamaguru nk’uko habaho impushya zo gutwara ibinyabiziga mbese ngo umunyamaguru ufite kategori A akamenya ko azajya yambukira mu mudugudu, ufite kategori B akumbukira mu kagari…bigakomeza gutyo aho kugira ngo bajye babisikana n’ibinyabiziga.

Kanda hano: Urebe amafoto menshi y'igitarambo #Bigombaguhinduka

Bagarutse ku buryo abarokore baririmbira Imana banezerewe ubona ari ibintu bibarimo ariko byagera kuri ‘slay queen’ bigasetsa benshi bitewe n’uburyo baririmbira Imana ‘birya’ ari na ko bisiga iburungo. Aba basore banakomoje ku muhango w’Umuganura n’izindi nzenya nyinshi basoreza ku ndirimbo yabo bise 'Bigomba Guhinduka' yanyuze benshi bitewe n’uburyo bayiririmbye.

Iki gitaramo cyarimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, Mr Kagame, Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ziggy 55, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo, umusobanuzi wa filime Rocky [Kirabiranya], abasore bakoze itsinda Juda Muzik ryanasusurukije abitabiriye n’abandi benshi basetse bigatinda.

Kanda hano: Urebe amafoto y'igitaramo gikomeye #Bigombaguhinduka

Bibazaga ukuntu abitabiriye igitaramo baseka kimwe kandi bishyuye atangana.

Bagerageza kureba niba intebe ziteye neza.

Batembagaje benshi muri iki gitaramo.

Ku myambarire bari bajyanishije.

Umunyarwenya Joshua uri mu bagezweho yigaragaje muri iki gitaramo.

Benshi bishimye.....

Itorero Inkindi itatse intwari ryishimiwe bikomeye muri iki gitaramo #Bigombaguhinduka.

Abanyempano mu gusetsa bahawe rugari.

Inseko y'abitabiriye igitaramo.




Clapton Kibonke ni we wari uyoboye iki gitaramo.

Umunyarwenya Babou wa Comedy Knights yigaragaje muri iki gitaramo.

Itsinda Juda Muzik ryaririmbye muri iki gitaramo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA 5K ETIENNE NA JAPHET

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'IBYAMAMARE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUGORE WA CLAPTON

AMAFOTO: Cyiza-Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric &Emmy Nsengiyumva-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkurikiye faustin5 years ago
    Happy for you guys. Courage!





Inyarwanda BACKGROUND