Nyuma yo kwemera kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo Mr Reality ku ndirimbo “Kora” ariko ntibashyire mu bikorwa ibyo basezeranye, Ddumba na Fifi Raya bagiye kugezwa mu nkiko.
Mu mpera z’ukwezi kwa kane, ni bwo hasohotse indirimbo “Kora” yari irimo abahanzi batanu ari bo Fifi Raya, Nadia, Pamanento, Sicha One Artist na Oxygene igaruka ku nyungu zo gukora aho bashishikariza abantu gukura amaboko mu mufuka bagakora cyane ko byari mu kwezi kwahariwe umurimo.
Muri aba bahanzi bose nta n'umwe nyiri indirimbo ahubwo bari bahurijwe hamwe na rwiyemeza mirimo Rutagengwa JMV uzwi nka Mr Reality, akaba ariwe wari wagiranye amasezerano na Ddumba usanzwe afasha Fifi Raya mu muziki.
Mu masezerano aba bombi bagiranye, harimo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho hanyuma bagafatanya mu bikorwa byose byo kumenyekanisha iyi ndirimbo “Kora”.
Amakuru InyaRwanda yamenye, nyuma y’uko Ddumba na Fifi Raya bishyuwe amafaranga yose bari bemeranyijwe bagakora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Fifi Raya yahise yanga kwitabira ibikorwa ibyo ari byo byose byo kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Ubwo twaganiraga na Mr Reality, yatubwiye ko nyuma y’uko Fifi Raya abuze mu bikorwa byo kumenyekanisha iyi ndirimbo, yagerageje kuvugisha Fifi Raya amubwira ko atariwe witegeka ibyo akora hanyuma akubise kuri Ddumba aramwihorera kugeza ubwo ibi bikorrwa bigeze ku musozo.
Mr Reality yavuze ko nyuma yaho, Ddumba yaje kumuvugisha amubajije impamvu batubahirije ibiri mu masezerano bagiranye, Ddumba yamubwiye ko agomba kumwishyura andi mafaranga bakamufasha mu bindi bikorwa ariko mu gihe yaba atayamuhaye nta kindi yamufasha.
Ku bwo kubona ko nta kindi gisigaye ngo bagirane ibiganiro mu buryo bw’ubwumvikane ngo bakomeze gukorana mu bindi bikorwa, Mr Reality yatangaje ko iki kibazo kizakizwa n’inkiko hakabaho kuba yasubizwa amwe mu mafaranga yatanze yari agenewe ibikorwa byo kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Mr Reality yatangaje ko ikibazo cye na Ddumba kizacyemurwa n'inkiko
Nyuma yo kujya mu ndirimbo "Kora" Fifi Raya nta kindi gikorwa yongeye kugaragaramo
Ddumba ntabwo yongeye kuvugana na Mr Reality bari bafitanye amasezerano.
Reba indirimbo "Kora" igiye kujyana Ddumba na Fifi Raya mu nkiko
TANGA IGITECYEREZO