RFL
Kigali

Deo Munyakazi, Angel Mutoni na Eric Soul baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ‘Ongala Music’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2019 10:15
0


Umukirigitananga Deo Munyakazi, Angel Mutoni na Dj Eric Soul baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ryiswe ‘Ongala Music’ rigiye kubera mu gihugu cya Tanzania guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 kugeza ku wa 25 Kanama 2019.



Iri serukiramuco riri kubera mu gace ka Bagamoyo muri Tanzania ryatewe inkunga n'amashami y'Ikigo cy'abadage mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba/ Goethe Institute Kigali, Goethe Institute Daresalam, Goethe-Zentrum Kampala ndetse na Urban Music Lebel 2019.

Ryateguwe mu rwego rwo guhuza abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba bagafatanya hagati yabo mu guteza imbere injyana zo muri utu turere cyane ko zifite umwihariko.

Iri serukiramuco ryitiriwe Dr Remmy Ongala umuhanzi watanze umusanzu we ukomeye mu muziki wa Tanzania. Hashize imyaka 8 atabarutse. Yahawe icyubahiro yitirirwa iri serukiramuco kugira ngo abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba baharanire kusa ikivi yasize.

Uhereye ibumoso: Dj Eric Soul, Angel Mutoni na Deo Munyakazi

Deo Munyakazi yatangarije INYARWANDA ko ari amahirwe akomeye ku bahanzi n’abandi bitabiriye iri serukiramuco kuko bazahererwamo amahurwa, habe imurikabikorwa ry’ubuhanzi ndetse n’ibitaramo bizaririmbwamo na bamwe mu bahanzi.

Ati “Twavuye i Kigali ku wa kane. Twiteguye gushimisha abo muri Tanzania binyuza mu njyana Gakondo duhuza n’izindi njyana bikanogera benshi. Ni ishema kuri twe kuba twaserukiye u Rwanda twizeye kuzitwara neza imbere y’umubare munini witabiriye.”

Yongeraho ko we na Angel Mutoni na Dj Eric soul bazatarama muri iri serukiramuco ndetse ko bazerekana ubuhanga bwabo babinyujije mu guhuza Gakondo n'izindi njyana.

Si ubwa mbere Deo Munyakazi, Angel Mutoni na Dr Eric Soul bahagarariye u Rwanda mu maserukiramuco atandukanye.

Baheruka mu iserukiramuco ‘Ongea Summit’ ryabereye muri Kenya, Bayimba Festival yabereye muri Uganda, Doadoa Festival yabereye Uganda. Batumirwa k’ubw’umwihariko wabo wo guhuza injyana Gakondo n’injyana zigezweho.


Deo Munyakazi, Angel Mutoni na Eric Soul baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco 'Ongela Music'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND