RFL
Kigali

Deo Munyakazi yashishikarije abantu kwitabira Umuganda mu ndirimbo ye nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2019 9:55
1


Umukirigitananga Deo Munyakazi yashyize ahagaragara indirimbo nshya yashishikarijemo abanyarwanda kwitabira “Umuganda” nk’igikorwa ngaruka kwezi cy’ingirakamaro ku gihugu cy’u Rwanda.



Indirimbo “Twitabire Umuganda” yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019. Igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 16’, igaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka Mama Sava n’abanyarwenya Clapton na Japhet.

Mu minota ya mbere Munyakazi agaragara afashe indangururamajwi ahamagarira abaturage kwitabira umuganda nk’igikorwa rusange.

Yabwiye INYARWANDA, ko kwandika iyi ndirimbo ari ihishurirwa yagize ryo gushishikariza abanyarwanda kwitabira umuganda abinyujije mu murya w’inanga.

Ati “…Ni indirimbo nakoze kugira ngo nshishikarize abanyarwanda kwitabira umuganda cyane cyane urubyiruko mbaraga z'igihugu. Tuwitabire tutanagendeye kugitsure cy'ubuyobozi bw'aho dutuye.”

Kuva na kera abanyarwanda bafashanyaga muri byose; wari umuco karande. Iyo umuntu yajyaga gukora umurimo ugoye ashaka ko urangira vuba yitabazaga incuti n'abavandimwe bakawuteraniraho ukarangira mu gihe gito.

Umuganda uhuriza hamwe imbaraga z'abantu benshi bakagera ku gikorwa gikomeye mu gihe gito.

Munyakazi yisunze itegeko Nomero 53/2007 ryo kuwa 17 Ugushyingo rigenga umuganda, avuga ko abaturage bose bawubashye bagira ubushobozi bwo kuramira Milioni z'amafaranga zisaga 15 zisohoka buri mwaka; harimo ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira Ingengo y'Imari yakagombye kugendaho maze agakoreshwa mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Jimmy Pro; amashusho yakozwe na Bob Chris. Munyakazi ashima abacuranzi nka Salva, Dekilo, Hebert, Moses, Stella, Islam na David bamufashije mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Munyakazi Deo aherutse mu iserukiramuco Ongala Music Festival ryabereye mu gihugu cya Tanzania guhera ku itariki 23-25/08/2019 ribera mu gace ka Bagamoyo. Avuga ko yungukiyemo byinshi bimuha umwanya wo gutekereza uko yakora ibindi bihangano biri ku rwego rwiza.

Munyakazi Deo yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Twitabire Umuganda"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "TWITABIRE UMUGANDA" YA MUNYAKAZI DEO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anselme4 years ago
    Ooh Ibi biba bisgimishije rwose!!! Ibihangano nkibi nibyo Abanyarwanda dukeneye byubaka igihugu!! Courage kuri uyu Muhanzi!!!





Inyarwanda BACKGROUND