RFL
Kigali

Diamond agiye gukora ibitaramo bikomeye bizazenguraka Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/04/2022 10:27
0


Diamond uyoboye muri Africa y'Uburasirazuba yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bikomeye bizenguraka isi, mu rwego rwo kumenyekanisha EP ye ya mbere aherutse gushyira hanze igizwe n'indirimbo 10 yise “First of All”.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Instagram, yagaragaje ku ikubitiro aho azakorera ibitaramo 15 ariko yemeza ko n'ahandi abantu azahatangaza vuba. Yagize ati" Hari gahunda ya FOAWoldTour andi matariki nayo araje vuba. Amatike ari kugurishwa nzakubone mu mujyi wawe".


Diamond agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi 

Yakomeje asaba abakunzi be gutangira kugura amatike hakiri kare. Kubifuza kugura amatike yagaragaje ko bashobora kunyura ku mbuga zitandukanye nka bookings sallamsharaff@gmail.com na  Bookplatnumz@gmail.com. Ibi bitaramo bizenguraka isi bizabimburirwa n’icyo azakorera Addis Abeba muri Ethiopia tariki 7 Gicurasi 2022.

DORE UROTONDE RW'IBIHUGU 15 AZAHERAHO N'AMATARIKI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND