RFL
Kigali

Diamond azaririmbira i Kigali avuye i Burundi mu gitaramo cy’abakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 18:00
1


Umunyamuziki ukunzwe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz yanditse kuri konti ya Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2019, amenyesha ko azataramira mu gihugu cy’u Burundi tariki 16 Kanama 2019 mu gitaramo cy’abantu bakomeye (VIP).



Yavuze ko iki gitaramo kizaba tariki 16 Kanama 2019 ahitwa Zion Beach i Kinindo ku mwaro w’ikiyaga cya Tanganyija mu Mujyi wa Bujumbura. Ni igitaramo azakora yitegura kugera i Kigali mu gitaramo yatumiwemo giherekeza ibitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”.

Uyu muhanzi yaherukaga i Burundi mu gitaramo yakoze tariki 28 Nyakanga 2019, cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru gisozwa n’imvururu za benshi bashakaga kwegera urubyiniro yari ahagazeho.

Nibwo hasozwaga irushanwa rya Muzika rizwi nka “Primusic” ryegukanywe n’umukobwa witwa Laurette Tetero. Ni ku nshuro ya mbere umukobwa yari yegukanye iri rushanwa kuva ryashyirwaho.

Iki gitaramo cyabereye kuri Ecole Technique Secondaire de Kamenge (ETS).

Cyaranzwe n’umutekano muke ku buryo umufana witwa Issa Bela yanditse kuri Twitter amenyesha Diamond ko yakubiswe icupa mu mutwe ndetse ko agifite igikomere biturutse ku gitaramo cye yakoreye i Bujumbura.

Yasabye uyu muhanzi kwizeza abafana be umutekano muri iki gitaramo agiye kuhakorera. Uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi zikunzwe mu buryo bukomeye nka “Kanyaga”, “Inema ft Fally Ipupa”, “Marry you ft Ne-yo”, “Sikomi”, “Kidogo” n’izindi nyinshi.

Diamond azataramira i Burundi mbere yo kuza i Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaga4 years ago
    Turabasaba mwatubwiye igihe press conference izabera naho izabera murakoze cyane turamwiteguye kbs papa kanyaga





Inyarwanda BACKGROUND