RFL
Kigali

Diamond yahishuye ko agiye kugura ikipe y’umupira w’amaguru akayita Wasafi FC-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/01/2020 17:38
1


Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigwizaho ubutunzi butari bucye yatangaje ko ashaka kugura imwe mu makipe y’umupira w’amaguru muri Tanzaniya, akayihindurira izina akayita Wasafi FC.




Diamond ugiye kugura ikipe y'umupira w'amaguru

Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2020, mu kiganiro cy’imikino cyitwa “SPORTS ARENA”, gitambuka kuri Wasafi TV Televiziyo ye abereye umuyobozi. Cyanyuraga kandi kuri Radiyo ye Wasafi Fm ivugira ku murongo wa 88.9, no kuri Youtube kuri channel ya Wasafi (Wasafi Media).

Muri iki kiganiro Diamond yagarutse ku makipe yo muri Tanzania ayashimira intambwe amaze kugeraho. Uyu mugabo umaze gusarura agatubutse mu muziki yavuze ko agiye gushora ubutunzi bwe muri ruhago, akagura imwe mu makipe manini abarizwa muri iki gihugu akayihindurira izina akayita Wasafi FC.


Yari yasabye abakunzi be gukurikirana ikiganiro

Diamond ari mu bahanzi binjiza amafaranga menshi muri Tanzania asarura mu bitaramo akora hirya no hino ku Isi no mu makompanyi y’ubucuruzi akomeye akorana nayo. Ntawakwirengagiza ibikorwa bya Wasafi nabyo bimwinjiriza atari make, birimo Wasafi TV, Wasafi FM, ndetse na Wasafi Record inzu ye itunganya umuziki igafasha n’abahanzi.

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA WASAFI TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana hassan madiba 4 years ago
    Diamond platnumz arakaze to afite amafaranga ashobOra kugur y cyagwa sImba. Turamushyi





Inyarwanda BACKGROUND