RFL
Kigali

Diamond yahishuye umwana yabyaye ataraca iryera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 11:38
0


Benshi bazi ko umunya-Tanzania ukunzwe mu muziki Diamond afite abana batatu anitegura uwa kane azabyarana n'umukunzi mushya Tanasha Donna. Umubare munini w’abagore mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko bagiranye ibihe byiza nawe nyuma akirengagiza inshingano zo kubitaho.



Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyanditse ko amezi icyenda ashize umugore utaramenyekanye amazina avuze ko afite umwana w’umukobwa yabyaranye na Diamond. Ntiyigeze avuga imyirondore ye cyangwa se amazina y’uwo mwana.

Abazi neza iby’uwo mwana bavuga ko afite hagati y’imyaka irindwi n’umunani. Ni mu gihe Diamond we atibuka neza imyaka y’umwana we w’umukobwa cyane ko atazi neza n’amazina ye. Ati “Nta n’ubwo nigeze mbwirwa amazina ye (ni umukobwa). Nta n’ubwo nibuka neza amazina ya nyina (aravuga uwo babyaranye).

Yavuze ko igihe kinini yagiye agerageza guhura na Nyina w’umwana we ariko bikanga. Yatanze urugero avuga ko igihe kimwe yasabye uwo byaranye ko yamwereka umwana we undi amusubiza ko adahari yamwohereje mu Buyapani. 

Anavuga ko yahuye n’uyu mugore babyaranye bigizwemo uruhare n’umuhanzi mugenzi we uzwi ku izina rya Linah. Ati “Twarahuye turishimirana. Nyuma yaje kumbwira ko atwite ariko mbere yaho nari nabanje guhuza urugwiro n’umunyamideli Wema Sepetu, byarancanze rero.”

Diamond yakanyujijeho mu rukundo n'abagore b'ikimero

Diamond yakundanye na Wema Isaac Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006/2007 bashwanye nta mwana; yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto akurikizaho umushabitsi Zari Hassan umufitiye abana babiri.

Mu minsi ishize yatunguye umukunzi we w’umunyamakuru Tanasha Donna amutera inda bitegura kurushinga.

Aba ni abagore babyaranye bazwi; hari benshi mu bakobwa bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba baganira n’itangazamakuru bagahamya ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo na Diamond.

Yitwa Nasibu Abdul Juma yamenyekanye nka Diamond Platnumz. Ni umunya-Tanzania w’umuhanzi w’umubyinnyi ukunzwe by’ikirenga.

Afite indirimbo zamwaguriye igikundiro nka “Number One” yakoranye na Davido n’izindi, yatwaye ibihembo bikomeye mu muziki, ategerejwe i Kigali mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”.

Diamond aritegura kwibaruka umwana na Tanasha Donna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND