RFL
Kigali

Diamond yihariye urutonde rw’indirimbo 10 zarebwe kurusha izindi muri Afrika y’Uburasirazuba

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/02/2020 15:21
1


Diamond ufite abamukurikirana kuri Youtube (subscribers) bagera kuri miriyoni 3, yihariye urutonde rw’indirimbo 10 z'ibihe byose zarebwe cyane kurusha izindi mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba.



Uyu muhanzi, umukinnyi w’ama filime akaba n’umushoramari, umuziki waramuhiriye umugira umutunzi, umunyacyubahiro, ndetse umusiga n’igikundiro. Ari urubyiruko, abakuze cyane cyane igitsina gore bose yigaruriye imitima yabo.

Ntawakwirengagiza n’abanyepolitike ubusanzwe bisa n’ibigorana kuri bo kugaragaza amarangamutima yabo ku bahanzi. Urugero rwa hafi ni urw’abagiye bamwiyambaza mu kumenyekanisha ibikorwa byabo barimo Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania, akanayobora ishyaka ryitwa CCM (Chama Cha Mapinduzi).

Igikundiro afite muri Afrika y’Uburasirazuba, cyongeye kwigaragaza nyuma y'uko indirimbo ze 10 ari zo ziyoboye urutonde rw’izarebwe cyane z'ibihe byose kurusha izindi muri aka karere. Gusa inyinshi muri izi ndirimbo ni izo yahuriyemo n’abandi bahanzi usibye indirimbo ye imwe ye yise "Simoki".

Iza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde n’iyitwa Yope Remix, yahuriyemo na Innoss B ukomoka muri Congo. Mu meze 4 gusa imaze ishyizwe kuri Youtube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 60.

REBA URUTONDE RWAZO

1. Innos’B Ft Diamond Platnumz- Yope Remix –yarebwe n’abarenga miliyoni 60

2. Diamond Ft Mr Flavour – Nana- yarebwe n’abarenga miliyoni 59

3. Harmonize Ft Diamond Platnumz–Kwangwaru- yarebwe n’abarenga miliyoni 58

4. Diamond Platnumz Ft Fally Ipupa – Inama- yarebwe n’abarenga miliyoni 47

5. Diamond Platnumz Ft Omarion- African Beauty – yarebwe n’abarenga miliyoni 44

6. Diamond Platnumz Ft NE-YO –Marry You- yarebwe n’abarenga miliyoni 40

7. Diamond Platnumz Ft Davido – Number One Remix- yarebwe n’abarenga miliyoni 39

8. Diamond Platnumz- Sikomi- yarebwe n’abarenga miliyoni 39

9. Rayvanny Ft Diamond Platnumz- Tetema -yarebwe n’abarenga miliyoni 37

10. Diamond Platnumz ft Rayvanny –Salome-yarebwe n’abarenga miliyoni  31

Diamond Platnumz kugeza ubu ni we muhanzi wa kabiri muri Afrika ufite abamukurikirana benshi kuri Youtube (subscribers). Nk'uko twigeze kubigarukaho afite miliyoni 3 mu  gihe ku mwanya wa mbere hari Saad Lamjarred umunya Maroccon ukora injyana ya popo ufite abasaga miliyoni 9 bamukurikirana.

REBA HANO INDIRMBO YOPE REMIX YA DIAMOND NA INNOS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kharim4 years ago
    arabizi





Inyarwanda BACKGROUND