RFL
Kigali

Diamond yise izina rye umwana yabyaranye na Tanasha amurutisha abandi bana yabyaye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2019 8:38
0


Mu bana bane Diamond Platnumz amaze kubyara ku bagore batandukanye, uwa kane yabyaranye na Tanasha Donna, kuwa 02 Ukwakira 2019 ni umunyamahirwe muri bose.



Ibi byaturutse ku kuba uyu mwana ari we wenyine yahaye izina rye. Uyu muhanzi yise izina rye umwana we w’umuhungu, Naseeb nk’izina akoresha mu byangombwa bye.

Abana yabyaranye n’umuherwe Zari Hassan ndetse n’uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto yabahaye izina rya Dangote akoresha muri muzika.

Ikinyamakuru Tuko kivuga ko ibi bigaragaza ukuntu Diamond yitaye ‘cyane’ kuri Tanasha Donna bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. 

Kuva uyu mwana w’umuhungu yabyaranye na Tanasha yavuka, Diamond yagiye avuga ko ari ‘intare’.  Abinyujije kuri konti ya instagram, Tanasha yavuze ko umwana we yiswe ‘Naseseb Junior’.  

Diamond yavutse yitwa Naseeb Abdul, gusa kenshi mu rugendo rwe rw’umuziki anongeraho izina rya Dangote.  

Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku munsi Diamond yizihizagaho isabukuru y’amavuko. Uyu muhanzi yavuze ko ari impano idasanzwe mu buzima buri mugabo wese yakwifuza kugira.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2018. '

Mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2019 byatangiye kuvugwa ko kuwa 14 Gashyantare 2019 uyu muhanzi azakora ubukwe na Tanasha, bwasubitswe ku mpamvu impande zombi zavuze ko bakeneye kumenyana, birushijeho. 

Tanasha yatangiye kugaragaza mu itangazamakuru ko yihebeye Diamond.  Ni Umunya-Kenya w’ikizungerezi usanzwe ari umunyamakuru wa NRG Radio.

Muri Mutarama 2019 yahishuye ko yamenyanye na Diamond akiri mu rukundo na Zari the Lady Boss bashwanye kuya 14 Gashyantare 2018.

Tanasha yemeye gukundana na Diamond nyuma y’uko ashwanye byeruye n’umukinnyi wa filime, Nick Mutumu muri Nzeli 2017.

Bombi bari bamaranye amezi arindwi. Tanasha yanifashishijwe na Alikiba mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia”.


Diamond yise izina rye umwana w'umuhungu yabyaranye na Tanasha Donna







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND