RFL
Kigali

DJ Anita Pendo, Dj Phil Peter na Dj Lenzo mu nzira zo kwihuriza hamwe bagakora itsinda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/03/2019 8:42
0


Muri iyi myaka ya vuba bitangiye kugaragara ko umwuga wo kuvangavanga imiziki mu Rwanda ari umwe mu myuga ikunzwe cyane. Aba Djs mu Rwanda ni bamwe mu bakunzwe cyane ko usanga ibitaramo byinshi bikunze gutumirwamo aba Djs kugira ngo bafashe abantu kwishima bavanga imiziki mu birori.



Aba Djs banyuranye bakomeje kwibumbira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga ndetse banarusheho gutizanya imbaraga. Hano mu Rwanda hasanzwe amahuriro y’aba Djs anyuranye arimo Dream Team Djs,1K Entertainment ifite n’umwihariko wo gufasha abahanzi, Scratch Djs, nandi anyuranye. Kugeza ubu amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko Dj Anita Pendo, Dj Phil Peter na Dj Lenzo bamaze gukora itsinda ryabo.

Itsinda ry’aba ba Djs bari mu bakunzwe hano mu Rwanda bamaze no kuriha izina nk'uko bari kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, aha bakaba baramaze kwiyita “Triple Trouble”. Kenshi usanga ibitaramo aba ba Djs bakoze babihuriyemo ndetse ubufatanye bwabo bukunze gushimisha abatari bake bari biteze kumva inkuru y'uko baba bamaze kwishyira hamwe.

Anita

Aba ba Djs bari mu nzira zo kwishyira hamwe bagakora itsinda,...

Mu kiganiro na Inyarwanda Anita Pendo yatangarije umunyamakuru ko bataramara gukora itsinda icyakora yemera ko basanzwe bakorana ariko iby’itsinda byo bikaba ngo atari ibintu bari baganiraho. Gusa amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko aba bamaze kwihuriza hamwe ndetse baniha n’izina n'ubwo bari batarashaka ko amakuru yabyo atangira amenyekana mu itangazamakuru. Anita Pendo yagize ati” Turafatanya ariko iby'itsinda ntiturabiganiraho”.

Twabibutsa ko aba ba Djs bamaze igihe bagaragara mu bitaramo binyuranye byiganjemo ibya Silent Disco biri mu bigezweho mu Rwanda ndetse byitabirwa n’umubare munini w’abakunzi ba muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND