RFL
Kigali

Dj Edwin na Sintex bavuze ku bwiza bw’umukobwa mu ndirimbo ‘Tic Tac-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/02/2019 6:49
0


Umuhanzi Musoni Anthony Edwin usanzwe avangavanga imiziki(Dj) yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Tic Tac’ yahuriyemo n’umuhanzi Sintecx baririmba ku bwiza bw’umukobwa.



Dj Edwin asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza akaba n’Umunyamakuru kuri HotFm yumvikanira kuri 103.6 FM, akora mu kiganiro Hot Over Drive. Ni umu-‘Dj’ wabigize umwuga akaba ari nabyo bimutunze. Indirimbo ‘Tic Tac’ yakoranye na Sintex  yiyongereye ku ndirimbo ya mbere yahereyeho yise ‘Akaduka’.

Yabwiye INYARWANDA ko afite ‘intego yo kuzamura urwego rw’umuziki Nyarwanda afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye akaba ari ibintu azakomeza, ubudahagarara.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Tic Tac’ bakubiyemo ubutumwa butaka umwali (umukobwa)’, ndetse ngo n’indirimbo y’abantu bishimye. Ashimangira ko yishimira kubona ‘umuntu wishimye byongeyeho biturutse kuri njyewe n’ibikorwa byanjye’.

Yasoje adutangariza ko amashusho y’iyi ndirimbo nshya ‘Tic Tac’ agomba kujya hanze muri Werurwe 2019. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob.

Dj Edwin washyize hanze indirimbo Tic Tac' yakoranye na Sintex.


Dj Edwin na Sinext bavuga ku bwiza bw'umukobwa mu ndirimbo 'Tic Tac'.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TIC TAC' YA DJ EDWIN NA SINTEX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND