RFL
Kigali

DJ Khaled yahawe umunsi wo kumwizihizaho mu mujyi wa Miami

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/05/2024 12:38
0


Icyamamare mu muziki, DJ Khaled, yahawe icyubahiro n'umujyi wa Miami yakuriyemo maze umuha itariki 08/05 nk'umunsi ngarukamwaka wo kumwizihizaho.



Khaled Mohammed wamamaye ku izina rya 'DJ Khaled' mu muziki, ni umwe mu bavanzi b'imiziki bakanawutunganya bamaze igihe bagahaze neza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Kuri ubu yiyongereye mu byamamare byahawe iminsi yo kwizihizaho ibikorwa byabo.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo DJ Khaled yahawe umunsi wo kumwizihizaho ku mugaragaro mu gace ka North Miami Beach. Ibi byabereye mu imurikabikorwa (Expo) riri kubera muri Miami. Meya w'uyu mujyi witwa Daniela Jean hamwe n'umwungirije Phyllis Smith ni bo bagejejeho DJ Khaled urupapuro rwemeza ko iyi tariki yemejwe nk'umunsi we.

DJ Khaled yahawe umunsi wo kumwizihizaho mu mujyi wa Miami yakuriyemo

Daniela Jean yagize ati: ''Iyi tariki 08/05 buri mwaka twayihariye kujya twizihizaho ibikorwa by'indashyikirwa bya DJ Khaled. Twawise 'DJ Khaled Day' mu rwego rwo kumushimira ibyo yadufashije. Yarakize ariko ntiyigeze yibagirwa umujyi wamukujije kandi yafashije ibikorwa by'ubucuruzi byinshi hano''.

Tariki 08 Gicurasi buri mwaka i Miami bazajya bizihiza umunsi wahariwe DJ Khaled

DJ Khaled w'imyaka 48 usanzwe ufite inzu y'umuziki ya 'WE THE BEST', abinyujije kuri Instagram ye, yerekanye ko yishimiye ko yahawe umunsi wo kumwizihizaho i Miami. Yagize ati: ''Murakoze North Miami na Miami yose, murakoze kumpa icyubahiro! Ndizera gukomeza kubera urugero n'abazaza nyuma yanjye''.


DJ Khaled yishimiye umunsi wo kumwizihizaho yahawe

Uyu mugabo yiyongereye mu bindi byamamare byahawe iminsi yo kubizihizaho muri Amerika, harimo Jay Z, Sylvester Stallone, Beyonce, Tupac Shakur, ndetse hari n'abahanzi nyafurika bahawe iminsi yabitiriwe harimo Davido na Burna Boy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND