RFL
Kigali

Dj Mac mu ndirimbo ‘crush on you’ yaririmbye ku musore ushiturwa n’uburanga bw'umunyafurikakazi-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/05/2019 15:54
0


Ndayisenga Jean de Dieu witwa DJ Mac mu kazi ke ko kuvanga imiziki n'ubuhanzi, ni umusore wanabyize ahitamo kubikora nk'akazi. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Crush on You”.



DJ Mac ni umusore ukenyereye ku mpano n'ubumenyi ushaka kwigaragaza mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda. Iyi ndirimbo ye yise “Crush on You” yakorewe muri Goodkind  record ikorwa na Pazzo J yandikwa inaririmbwa na Dj Mac ikaba yaragiye hanze tariki 05 Gicurasi 2019.

“Crush on You” ivuga ku nkuru y'urukundo rw'umusore uva mu bye agakunda umukobwa w'uburanga bw'abanyafurika. 

Siwo mushinga wa mbere wa muzika akoze, dore ko yabanjirije kuri cover ya “Saviour” ndetse na “Let me” ndetse arateganya gushyira hanze indi yise 'Slay Queen'.

Dj Mac yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Crush on you'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CRUSH ON YOU' YA DJ MAC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND