RFL
Kigali

DJ Mac yasohoye indirimbo yise ‘Turn Up’, icyizere cyo kugera kure mu muziki gikomeje kwiyongera

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/08/2019 17:17
0


Nyuma y’indirimbo ‘Crush on You’ Ndayisenga Jean de Dieu wiyise DJ Mac mu muziki yashyize indi ndirimbo hanze, kaba yarayise ‘Turn Up’. Uyu musore ukunda gukora injyana zibyinitse ari gukora cyane yizeye kuzagera ku musaruro mwiza mu muziki.



Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘N’izibika zari amagi’, ni muri urwo rwego INYARWANDA muri gahunda yayo yo guteza imbere abahanzi batandukanye bakizamuka, tugenda tubagezaho abahanzi bari gukorana ingufu ndetse bakwiye gushyigikirwa muri uru rugendo. DJ Mac rero ni umwe mu basore bari gukorana ingufu mu rwego rwo kiugerageza guharura neza inzira ye mu muziki nyarwanda.

Kanda hano wumve 'Turn Up' y DJ Mac


DJ Mac ni umwe mu basore bari kuzamuka neza mu muziki

Iyi ndirimbo ye ‘Turn Up’ ni indirimbo ivuga urukundo rw’umusore uba ugerageza gusobanurira umukobwa ko amukunda ariko akaba nta magambo yabona akwiye yo kubimubwiramo. Ni indirimbo ibyinitse, ikaba ije yiyongera ku zindi ndirimbo DJ Mac yagiye akora, zirimo iyo yise Slay Queen, Crush on You n’izindi.

Mu kiganiro kigufi DJ Mac yahaye INYARWANDA, yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze atekereza ku bakundana ariko bakunda no kubyina, dore ko iyi ndirimbo uretse ubutumwa buyikubiyemo ari nziza no kubakunda kugorora umubyimba. Uretse kuba ari umuririmbyi, DJ Mac ni umuvangamiziki wanabyize mu ishuri.

Kanda hano wumve 'Turn Up' ya DJ Mac

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND