RFL
Kigali

Dj Marnaud yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Burayi aho afite igitaramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2019 16:23
0


Dj Marnaud ni umwe mu basore bazamutse cyane mu mwuga wo kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda, uyu magingo aya ni umwe mu bagabo bazwiho ubuhanga buhanitse mu kuvangavanga imiziki mu bitaramo no mu tubyiniro tunyuranye hano mu Rwanda. Mu mateka ye ni ubwa mbere agiye gukorera igitaramo ku mugabane w'u Burayi.



Aganira na Inyarwanda mu minsi ishize Dj Marnaud yaduhamirije ko yatumiwe muri iki gitaramo ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe 2019 yamaze kwerekeza i Burayi aho agomba gukorera igitaramo. Uyu musore ni umwe muri batatu bagize itsinda rya Dream Team Djs cyane ko rigizwe na Dj Miller, Dj Toxxyk ndetse na Dj Marnaud aba bakaba ari aba Djs bamaze gukuza amazina yabo mu ruhando rwo kuvangavanga imiziki abantu bakishima. 

Uyu musore ategerejwe mu Bubiligi tariki 9 Werurwe 2019 aho azacuranga mu gitaramo yatumiwemo na Bruce Melody uzagenda nyuma bitewe nuko yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa. Dj Marnaud uri kwagura imbibi mu kazi ke aherutse kuva muri Nigeria aho yacuranze mu gitaramo cya Wizkid. Iki gitaramo Dj Marnaud azacurangamo magingo aya byamaze kumenyekana ko azafatanya na Dj Princess Flor umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu Bubiligi kubera kuvangavanga imiziki. Ni igitaramo kizabera i Birmingham Place aho kwinjira bizaba ari ama Euro15 ku bazagura itike mbere n'ama Euro 20 ku bazayigurira ku muryango. 

DJ MarnaudDJ MarnaudDJ Marnaud

Dj Marnaud yerekeje mu Bubiligi...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND