RFL
Kigali

Dj Paulin wari watumiye Meddy i Burundi umaze kurambirwa kubeshywa n’uyu muhanzi ari gutekereza uko yakwiyambaza inkiko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/03/2019 10:06
4


Umuyobozi wa Crystal Event wari yatumiye Meddy mu bitaramo yagombaga gukorera i Burundi, mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda.com ko agiye kuza i Kigali aho yagombaga guhurira na Meddy bagakemura ikibazo bafitanye kitageze mu nkiko cyane ko uyu muhanzi hari amafaranga agomba kumusubiza.



Ibi siko byagenze kuko Dj Paulin umuyobozi wa Crystal Event we yageze i Kigali agategereza Meddy bikarangira atamubonye kugeza ubwo uyu mugabo asubiye i Burundi. Mu kiganiro twagiranye n’uyu mugabo mu minsi ishize yatangaje ko yamaze kuvugana na Meddy bemeranya ko bagiye guhurira i Kigali ari naho bari gukemurira ikibazo cyabo batarinze kujyana mu nkiko.

Bizimana Paulin wamamaye nka Dj Paulin aganira na Inyarwanda mu minsi micye ishize yagize ati” Twavuganye Meddy ambwira ko azaza mu Rwanda ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 ni bwo tuzahura tuganire dukemure ikibazo cyacu nk’abantu b'abagabo.” Uyu mugabo wari watumiye Meddy usanzwe utuye mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Rwanda tariki 12 Werurwe 2019 aho yari aje guhura na Meddy ariko nanone akava i Kigali akoze amashsuho y’indirimbo yahurijemo abahanzi b’i Burundi MB Data na B Face, gusa mu gihe cy’iminsi irenga itatu yamaze i Kigali ngo ntiyigeze aca iryera Meddy.

Nyuma y'uko ibi biganiro bagombaga kugirana byishwe n'uko Meddy atigeze agera mu Rwanda nk'uko yari yabyijeje Dj Paulin akarinda asubira i Burundi ntacyo baganiriye, yadutangarije ko magingo aya yaheze mu gihirahiro, bityo ku bwe akaba asanga inzira ishobora gukemura iki kibazo ari uko yagana inkiko cyane ko inshuro zose bamaze kwemeranya gukemura iki kibazo nta musaruro byigeze bitanga.

Dj Paulin

Dj Paulin ngo yategereje Meddy i Kigali mu gihe bari bemeranyije birangira uyu muhanzi atahageze

Dj Paulin yagize ati” Ubushize nari mu Rwanda murabizi twari twavuganye ko tuzabonana muri Afurika ariko ntiyaje, kugeza ubu ntabwo turi kuvugana nta kintu kizima turageraho gusa ndabona inzira izakemura ikibazo ari uko tuzajya mu nkiko,…”.

Meddy yagombaga gukorera ibitaramo bibiri mu gihugu cy’u Burundi aho Igitaramo kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 kikabera ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi kikabera ahitwa Lacosta Beach bukeye bwaho. Ibi bitaramo ntabwo byabaye kuko ku munota wa nyuma Meddy yagize impungenge z’umutekano we washoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Bizimana yari yarabanje kwishyura Meddy $5,000 ari nayo amwishyuza, gusa ngo igihombo yagize kigera mu bihumbi $14 ateranyijeho n’ayo yakoresheje mu myiteguro. Byari byitezwe ko kuza mu Rwanda kwa Meddy kwari guhurirana n’ikirego yarezwemo na kompanyi yitwa Kagi Rwanda Ltd, afitiye umwenda wa $10,000 (asaga miliyoni umunani mu mafaranga y’u Rwanda), yari yahawe ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi ntajyeyo icyakora aba bo urubanza rwabo rukaba rwararangiye uyu muhanzi yemeye kwishyura aya mafaranga mu gihe cy’amezi icyenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Londe5 years ago
    Ariko ko numva uyu type ari umwambuzi ra?ubu wabona yigira maringaringa aho usa akanga gukoropa ngo abone amafaranga akaba aza kurya ayo atakoreye.
  • Samweri5 years ago
    Umutype aranze abaye karyamyenda tu!
  • Ken5 years ago
    Mbega Meddy uri guta ibaba! Nizere ko abamuhaga ibiraka, cg ababiteganyaga bari kureba! Arimo gusaza yanduranya pe! Ubu yabuze kweli ubwenge butuma arangizanya na bariya bantu bucece, nta kwiha rubanda!?? birababaje pe!
  • turatsinze5 years ago
    Umugabo nurya utwe agasozereza kutwabandi.





Inyarwanda BACKGROUND