RFL
Kigali

Dj Pius yahishuye uko Mowzey Radio yasembuye gukorana indirimbo ‘Play it again’ Weasel yarabuze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2019 19:07
0


Rickie Pius Rukabuza waryubatse nka Deejay Pius yahishuye ko gukora indirimbo ‘Play it again’ n’itsinda rya Goodlyfe [Radio&Weasel] bitari mu mishinga. Ngo Radio yamusanganiye muri studio amwaka ‘head phone’ atangira kuririmba muri iyi ndirimbo asaba ko ibyo aririmbye bidasibwa.



Deejay Pius umaze gukora indirimbo nka: ‘Iwacu Rwanda’, ‘Wabulila wa’, ‘Agatako’, yabwiye INYARWANDA, ko yagiye muri Uganda gukorerayo indirimbo ‘Play it again’ adateganya ko azayikorana na Radio&Weasel.

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Play it again’ yayikoraga Radio nawe yicaye muri studio ya Goodlyfe aganiriza abashyitsi, ngo yategaga ugutwi akumva ibyo Deejay Pius ari kuririmba.

Yagize ati “Nibuka ko iriya ndirimbo atari ‘collabo’. Yari indirimbo yanjye ariko nakoreye muri studio ya Goodlyfe. Hari ukuntu ujya muri ‘studio’ ugakora indirimbo noneho Mowzey Radio yabaga ari aho ngaho nyine yicaye ari kuganiriza abashyitsi ariko njye ndi gukora indirimbo, ari kumva.”

Akomeza ati “ Indirimbo ndayikora, igitero cya mbere icya kabiri,  buriya indirimbo nari nayirangije ahita aza ankura kuri ‘microphone’ yambara ‘headphone’ biriya bintu byose mwumva muri iriya ndirimbo ntabwo yabyanditse. Yahise aza aravuga ati egerayo yambara ‘headphone’ ahita aririmba aravuga ati kandi ntimuzabisibe, ibi bintu bigumemo.”

Deejay Pius yavuze ko yakoranye indirimbo 'Play it again' na Radio&Weasel mu buryo butunguranye.

Yavuze ko Radio akimara kuririmba muri iyi ndirimbo, basigaranye ikibazo cyo gushakisha Weasel, ngo byafashe hafi amezi ane kugira ngo Weasel nawe aririmbe muri iyi ndirimbo ‘Play it again’.

Ati   “Ahubwo kugira ngo Weasel azaririmbe muri iyi ndirimbo byafashe amezi nk’ane kuko twari twaramubuze. Kuko yari indirimbo yanjye urumva Radio araza ahita ayijyamo biba ngombwa ko na Weasel ayijyamo.”

Indirimbo ‘Play it again’ ya Deejay Pius na Radio&Weasel igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 34’, yageze ku rubuga rwa Youtube kuya 16 Ukwakira 2016, imaze kurebwa n’abantu 77 639. Yatanzweho ibitekerezo 60, abakanze ‘likes’ ni 484.  Radio wasembuye gukorana iyi ndirimbo yitabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018.

REBA HANO INDIRIMBO 'PLAY IT AGAIN' YA DEEJAY PIUS FEAT RADIO&WEASEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND