RFL
Kigali

Dj Pius yatangiye gufasha uwo bahoze baririmbana muri Two 4 Real Aidan TKay washyize hanze indirimbo ye nshya –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2019 13:06
0


DJ Pius yamenyekanye cyane aririmba mu itsinda rimwe na Aidan TKay aba bari barakoze itsinda bise Two4Real, aba bamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe bikomeye. Magingo aya Aidan TKay yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Call me” yanasohokanye n’amashusho yayo.



Aidan TKay ni umwe mu bahanzi bari bamaze igihe batagaragara mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda cyane ko mu minsi ishize yashinze urugo animukira mu gihugu cya Australie kimwe mu bishobora kuba byaramugoye kugira ngo akomeze gukora umuziki. Aidan Tkay kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo iherekejwe n’amashusho ndetse bigaragara ko yayikoze ku bufatanye na 1K Entertainment ihuriro ry’aba Djs bayobowe na Dj Pius bafasha abahanzi barimo Amalon nabandi bari gufasha muri iyi minsi.

AIDAN TKAY

Aidan TKay asigaye aba muri Australie aho yashatse...

Twifuje kumenya byinshi ku mikoranire ya Dj Pius na Aidan Tkay icyakora ntabwo byadukundiye cyane ko Dj Pius atabonekaga gusa nanone turakomeza kubikurikirana mu nkuru zacu ziri imbere turaza kubagezaho ikiganiro kirambuye gisobanura iby’iyi mikoranire. Iyi ndirimbo nshya ya Aidan TKay yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Ma~Riva bamwe mu bamaze kubaka izina hano mu Rwanda.

REBA HANO IYI NDIRIMBO YA AIDAN TKAY YISE ‘CALL ME’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND