RFL
Kigali

Dj Spin n'umugore we bakorana mu kiganiro kuri TV10 bari mu byishimo bikomeye batewe no kwibaruka imfura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2018 17:57
0


Evans Mwenda (DJ Spin), umunyamakuru kuri Tv10 na Authentic Tv ndetse akaba n'umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, we n'umugore we Dushimirimana Ernestine uzwi nka Mimi bakorana mu kiganiro kuri Tv10 bari mu byishimo bikomeye batewe no kwibaruka imfura yabo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2018 ni bwo Mimi yibarutse umwana w'umuhungu, yibarukira mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru. Ni nyuma y'iminsi micye aba bombi bakorewe ibirori byo kwakira imfura yabo. Dj Spin na Mimi bakorana mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa Praise 101 gitambuka kuri Tv10 buri ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo. Mu mwaka wa 2016 ni bwo aba bombi bambikanye impeta mu muhango wabereye muri Zion Temple mu Gatenga.

Dj Spin

Imfura ya Dj Spin hamwe na Mimi

Dj Spin afite inkomoko muri Kenya ariko akaba yarashatse umunyarwandakazi Dushimirimana Ernestine uzwi nka Mimi. Dj Spin fite agahigo ko kuba ari we watangije mu Rwanda ibijyanye no kuvangavanga imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana. Icyo gihe acyibitangiza ntabwo byavugwagaho rumwe, ariko ubu byahawe umugisha na benshi mu bapasiteri n'abakristo bo mu matorero anyuranye.

Dj SpinDj Spin

Dj Spin hamwe n'umugore we Mimi,..'The Spins' ni ko bitwa

Dj Spin

Hano bari bakorewe ibirori byo kwakira imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND