Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabii, yatunguranye mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa, ashima Imana yamusimbukije urupfu nyuma y’impanuka ikomeye yakoze ari kumwe na mugenzi we Imanizabayo Prosper wamamaye nka Bijiyobija.
Uyu musore
yari mu bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 muri BK Arena, ubwo Chryso Ndasingwa yamurikaga
Album ye ya mbere yise ‘Wahozeho’ iriho indirimbo 12.
Mu gihe Chryso
Ndasingwa yari amaze gusezerera abitabiriye iki gitaramo, Dogiteri Nsabii, yazamutse
ku rubyiniro avuga mu ijwi ryo hejuru, Allelluah inshuro eshatu ari n’ako
afatanya n’abitabiriye iki gitaramo, mu rwego rwo gushimira Imana.
Uyu musore
yaririmbye imwe mu ndirimbo zizwi cyane mu gihe cy’umwanya muto, maze afata
ijambo. Yavuze ko yafashe uyu mwanya kugirango ashimire byimazeyo Imana yamurokoye
impanuka ikomeye.
Ati “Abantu
mwese muteraniye muri BK Arena, NsabiI mpagaze imbere yanyu nshima Imana.
Mwumvise ko yandinze impanuka ku bushake bw’ayo.”
Nyuma yo
kuvuga iri jambo, uyu musore yapfukamye ashima Imana. Ati “Aho muri dufatanye
tuzamure icyubahiro cy’Imana. Murakoze cyane.”
Ku wa 21
Mata 2024, Dogiteri Nsabii, ari kumwe na Bijiyobija bakoze impanuka ikomeye
nyuma y’uko imodoka barimo yagonganye na Daihatsu akubita umutwe ku ntebe,
akomereka bikomeye hejuru y’ijisho.
Bahise
bihutanwa mu bitaro bya Gakenke bitabwaho n’abaganga nyuma y’umunsi umwe barasezererwa. Nsabi yabwiye InyaRwanda, ko aho yakomeretse
hari gukira, kandi ko akomeje kunywa imiti kwa muganga bamwandikiye.
Dogiteri
Nsabii ni umukinnyi wa filime w’umunyarwenya usetsa cyane, yamenyekanye muri filime
zirimo Dogiteri Nsabi Comedy, Killer Man Empire, Ivuko series, Fine media Tv,
n’izindi.
Yigeze
kubwira InyaRwanda, ko yakuze yiyumvamo kuzaba icyamamare ndetse akaba umuntu
wakijijwe n’impano ye, dore ko akiri muto yahoranaga urwenya, benshi bakifuza
kumwicara iruhande igihe cyose.
Avuka ko
yarotaga kuzabaho ubuzima akunze, atirenganya cyangwa ngo abeho mu gahinda.
Yaize ati “Ndi gukunda ubuzima mbayeho, bwo nifuzaga kubaho, ubwo narotaga
kubaho ndetse bwarenze kuba inzozi, zikuba inshuro zirenze ebyiri”.
Dogiteri
Nsabii yapfukamye ashima Imana yamurokoye impanuka ikomeye ari kumwe na mugenzi
we
Nsabii
yumvikanishije ko Imana ikimufiteho umugambi
Dogiteri
Nsabii wamamaye muri Cinema, ubwo yari ahamagawe agiye ku ruhimbi gushima Imana
Nsabii
yakoze iyi mpanuka ari kumwe na mugenzi we 'Bijiyobija'
DR NSABII YASHIMYEIMANA YAMUROKOYE IMPANUKA IKOMEYE
TANGA IGITECYEREZO