Umuraperi Drake, ugeramiwe n'intambara y'amagambo arimo na Kendrick Lamar wamwifatiye ku gahanga, yatewe mu rugo rwe n'abagizi ba nabi barasa ushinzwe kumurinda (Bodyguard), naho iduka ry'imyenda afite mu Bwongerezwa riribwa.
Hashize iminsi Aubrey Graham wamamaye cyane nka Drake afitanye 'Beef' n'umuraperi Kendrick Lamar, aho bagiye bibasirana mu ndirimbo ndetse bifata indi ntera ubwo Lamar aherutse gusohora indirimbo yise 'Not Like Us' ifatwa nkaho ariyo yatumye atsinda iyi ntambara y'amagambo yabo.
Drake ukomeje guhabwa urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo yahuye n'uruvagusenya ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateraga mu rugo rwe ruherereye i Toronto gusa Polisi yatangaje ko k ubw'amahirwe uyu muraperi atari ahari.
Polisi yatangaje kandi ko umugizi wa nabi yari mu modoka yanyuze ku rugo rwa Drake yihuta akarasa umurinzi we wari uhagaze ku marembo gusa yakomeretse ntiyahasiga ubuzima. Yatangaje kandi ko bitari byamenyekana neza niba uyu mugizi wa nabi yari agamije kwiba cyangwa kurasa Drake.
Umurinzi wa Drake yarasiwe ku rugo rwe ruherereye i Toronto
Nyuma y'uko urugo rwa Drake rutewe hakaraswa umurinzi we, nyuma y'amasaha ane gusa hahise hatangazwa ko iduka ry'uyu muraperi ricuruza imyenda afite mu mujyi wa London mu Bwongereza naryo ryatewe n'abajura bacucuyemo imyenda yaririmo yose ndetse ibi byahise byitirirwa abafana ba Kendrick Lamar.
Ibi byitiriwe abafana ba Kendrick Lamar bitewe nuko ubwo aba bajura bateye iduka rya Drake, bamaze kwiba ibyarimo maze bakandika ku madirishya yaho amagambo agira ati: 'They Not Like Us' ari nayo magambo asubirwamo cyane mu ndirimbo 'Not Like Us' ya Kendrick Lamar aherutse kwibasiramo Drake.
Iduka rya Drake riherereye i London ryatewe n'abajura, basiga banditse ku madirishya ngo 'They Not Like Us' amagambo aherutse gukoreshwa na Lamar
TMZ yatangaje ko ukwibwa kw'iduka rya Drake hamwe no kuraswa ku murinzi we byabereye umunsi umwe bigatuma benshi bavuga ko bifite aho bihuriye n'intambara y'amagambo amazemo iminsi na Kendrick Lamar nubwo Polisi itaremeza ko bifitanye isano.
Biravugwa ko ibi byabaye bifite aho bihuriye n'intambara y'amagambo (Beef) imaze iminsi hagati ya Drake na Kendrick Lamar
Ibi bibaye byenda gusa n'ibyo umuraperi w'icyamamare Snoop Dogg aherutse gutangaza ko iyi ntambara y'amagambo Drake na Lamar barimo ishobora kubyara intambara y'amasasu. Yagize ati: ''Muri kwishima ko bari gutonganira mu ndirimbo bakaryoshya umuziki ariko ejo uku gutongana kwabyara amasasu mu muhanda cyangwa bikavamo ikindi kintu kibi cyabagiraho ingaruka''.
TANGA IGITECYEREZO