RFL
Kigali

Dream Boys bashimishije abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2019 19:04
1


Itsinda ry’abanyamuziki Dream Boys rigizwe na Platini Nemeye [Platini] na Mujyanama Claude [TMC], bakoreye igitaramo gikomeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo bashimisha abahasohokeye mu gihe kirenga isaha bamaze baririmba.



Iki gitaramo bakoze cyiswe ‘Special Friday Party’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye bashakaga kumva bataramirwa n’itsinda bakunze igihe kinini.

Nta nyota muri Bauhaus Club Nyamirambo iherereye ku muhanda wa Cosmos, kuko uba wiyumvira umuziki ari nako utumizaho icyo ushaka cyo kunywa no kurya. Byari ku nshuro ya kabiri, Dream Boys itamiye Bauhaus Club Nyamirambo.

Baririmbye nyinshi mu ndirimbo bahereyeho bagitangira urugendo rw’umuziki, ndetse nizo baheruka gushyira hanze zikunzwe muri iyi minsi.

Dream Boys mu gitaramo bakoreye Bauhaus Club Nyamirambo

Baririmbye indirimbo nka ‘Urare aharyana’, ‘Rome&Juliet’, ‘Wagiye kare’, ‘Ruracyariho’, ‘Bucece’ n’izindi nyinshi zatumye bishimirwa bikomeye.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.


Dream Boys bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru, Anita Pendo yacurangiye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ganza Eric4 years ago
    ab'abasore barakaze pe kanfi baduba ibintu bidufasha ariko kuva mbere





Inyarwanda BACKGROUND