RFL
Kigali

Dream Boys bishimiwe bikomeye n’abasohokeye Bahaus Bar i Nyamirambo - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2019 18:01
0


Itsinda ry’abanyamuziki Dream Boys rigizwe n’abasore babiri Platini Nemeye [Platini] na Mujyanama Claude [TMC], baraye bakoreye igitaramo gikomeye Bahaus Bar iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho bishimiwe bikomeye n’abacengewe n’indirimbo zabo.



Iri tsinda ryasusurukije abafana babo bari basohokeye Bahaus Bar mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2019. Ni igitaramo cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri mwaka.

Iri tsinda ryaririmbye mu masaha akuze dore ko bararirimbye byageze ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2019.

Dream Boys yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo bahereyeho bakora umuziki, izo baheruka gushyira hanze n’izindi. Bamwe mu basohokeye Bahaus Bar bagaragaje kwishimira iri tsinda ryahuje na bo mu gihe bamaze ku rubyiniro.

Abakunzi b'iri tsinda babyinanye.

Dream Boys ni itsinda rikomeye mu muziki nyarwanda. Aba basore begukanye ibikombe bitandukanye birimo na Primus Guma Guma Super Stars. Bashyize hanze indirimbo ‘Rome&Juliet’, ‘Wagiye kare’, ‘Ruracyariho’, ‘Bucece’ n’izindi nyinshi.

Bahaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacu umuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha.

Mu cyumweru gishize kandi hataramiye umuhanzi Social Mula.

Bahaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.


Tmc ku rubyiniro rwa Bahaus Bar.

Babyinnye biratinda...

Platini imbere y'abasohokeye Bahaus Bar.

Dj Theo [ubanza i bumoso] na Patycope bari muri iki gitaramo.

Buri wa Gatanu, Bahaus itumira abahanzi batandukanye.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND