RFL
Kigali

EAP yaciye amarenga ku bitaramo bibiri bikomeye nyuma ya East African Party

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2020 16:28
0


Ubuyobozi bw’ikigo cya East African Promoters(EAP) isanzwe itegura Iserukiramuco rya Iwacu Muzika n'igitaramo ngarukamwaka cya East African Party bwararikiye abanyarwanda ibindi bitaramo bibiri bikomeye muri uyu mwaka wa 2020.



Ni nyuma y'uko tariki 01 Mutarama 2020 East African Promoters (EAP) ikoze igitaramo gikomeye cya East African Party 2020 cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Kuri ubu Umuyobozi w'iki kigo kimenyerewe mu bikorwa biteza imbere umuziki nyarwanda, Mushyoma Joseph [Boubou] yavuze ko bari gutegura ibindi bitaramo bibiri bikomeye bizaba muri uyu mwaka.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda yagize ati "…Tukaba dufite n’ibindi bitaramo turi guteganya vuba aha ngaba bitandukanye na East African Party bitandukanye na Iwacu Muzika. Ni ibindi bitaramo bibiri binini."

Yavuze ko batangiye kuvugana n’abahanzi batandukanye bazifashishwa muri ibi bitaramo ndetse ko bari no kunoza uburyo bizakorwamo n’aho bizabera.

Mu bihe bitandukanye byavuzwe ko East African Promoters, izategura ibihembo ku bahanzi nyarwanda. Mushyoma avuga ko iki gitekerezo gihari ariko ko bitakorwa muri uyu mwaka kuko hari ibikiri kunozwa kugira ngo ibi bihembo bizabe biri ku rwego mpuzamahanga.

East African Party 2020 yasize ibyishimo ku bihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo Mugisha Benjamin [The Ben], Butera Knowless, King James, Riderman, Bruce Melodie, Andy Bumuntu ndetse na Bushali.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byabaye mu 2019 byaririmbyemo abahanzi batandukanye bitewe n’Intara byabaga bigezemo.

Umuhanzi wahawe ni Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] wanaririmbyemo mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Kigali yahuriyemo na Diamond Platnumz.

Mushoma Joseph Umuyobozi wa East African Promoters ari kumwe na Diamond wasoje iserukiramuco rya Iwacu Muzika mu gitaramo cyabereye ku Parking ya Petit Stade

Umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania yatanze ibyishimo by'ikirenga mu isozwa ry'Iserukiramuco rya Iwacu muzika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND