RFL
Kigali

Eddy Kenzo na 'Triplets Ghetto Kids' batumiwe na Chris Brown mu ndirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2019 12:38
0


Ababyinnyi b’abana bahuriye mu itsinda ‘Triplets Ghetto Kids’ ndetse n’Umunyamuziki Edirisa Musuzza [Eddy Kenzo], batumiwe kugaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa “Back to love” y’umuhanzi uri mu bakomeye ku Isi, Chris Brown yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.



Mu butumwa umuyobozi wa kompanyi Riveting Entertainment, Nick Jackson yandikiye Eddy Kenzo yifashishije E-mail, yamubwiye ko “Chris Brown yarebye imbyino ze mu ndirimbo anyuze kuri Youtube yifuza ko bakorana mu mashusho y’indirimbo 'Back to love'"

Mu butumwa Eddy Kenzo yanyujije kuri Facebook yagaragaje ko yishimiye kwifashishwa na Chris Brown mu ndirimbo ye. Ariko kandi yibutsa ko ubwo yatangira kubyina mu ndirimbo ze itangazamakuru ryamushinje ‘kwigira umubyinnyi’ ubu akaba abona umusaruro wabyo.

Yavuze ko uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda rwahise rumenyekana bitewe n’imbyino ze. Yongeraho ko hari abahanzi benshi basigaye bifuza gukorana nawe ndetse ko anakira ubutumwa bwinshi bubimusaba buva i Burayi, Amerika n’ahandi henshi hari abahanzi.

Ababyinnyi bahuriye muri “Triplets Ghetto Kids” ni bo babanje kubona ubutumwa buva ku bajyanama ba Chris Brown bubatumira muri iyi ndirimbo.  Banditse bavuga bati “Twishimiye kuba Chris Brown yaradutoranyije mu mushinga w’amashusho y’indirimbo ye “Back to Love” yitegura gushyira hanze. Twishimiye guhagararira igihugu cyacu, ni iby’igiciro kinini. Turashima kandi byimazeyo Chris Brown”.   

Eddy Kenzo na Triplets Ghetto Kids batumiwe mu ndirimbo "Back to Love" ya Chris Brown.

“Triplets Ghetto Kids” mu 2016 batangariwe cyane n’abarimo Nick Minaj kubera ubuhanga bagiye bagaragaza mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi.   Banamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo ‘Sitya loss” ya Eddy Kenzo yasohotse mu 2014 yatumye batumirwa n’ibinyamakuru bikomeye nka BBC, mu biganiro bya Televiziyo n’ahandi henshi. 

Iyi ndirimbo yafunguriye amarembo Eddy Kenzo yegukana igihembo muri BET Award 2015 mu cyiciro “Best New International Artist”. We na Ghetto Kids bahagarariye Uganda mu birori bikomeye ku Isi. Mu 2017 iri tsinda ry’abana b’ababyinnyi “Triplets Ghetto Kids’ bahuye na French Montana abifashisha mu ndirimbo ‘Unforgettable’. 

Mu minsi ishize French Montana aherutse kubitura abagurira inzu. Aba bana kandi baje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho babonye amahirwe yo kubyinira ku rubyiniro rwa BET Awards bahuriyeho na French Montana.

Ubutumwa Eddy Kenzo yohererejwe.


Triplets Ghetto Kids bamenyekanye birushijeho kubera indirimbo "Sitya Loss" ya Eddy Kenzo babyinnyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND