RFL
Kigali

Eddy Kenzo yabariwe abagore barindwi amaze kuryamana na bo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2019 9:51
0


Ikinyamakuru Ugbliz.co.ug cyasohoye urutonde rw’abagore bagera kuri barindwi cyemeza ko bamaze kuryamana n’umuhanzi w’umunya-Uganda Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo wanatwaye ibihembo bikomeye kuva atangiye urugendo rw’umuziki.



Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo Eddy Kenzo watwaye igihembo cya MTV muri 2015 ari mu rukundo n’umuhanzikazi Rema Namakula, bitamubujije gushurashura mu bandi bagore/abakobwa mu bihe bitandukanye ngo kugeza n’ubu. 

1.Rema Namakula: Ni we mugore uri ku mwanya wa mbere mu baryamanye na Eddy Kenzo. Iki kinyamakuru kivuga ko bombi bafitanye abana ndetse ko umubano wabo ugikomeje n’ubwo bombi bahora mu ntambara zurudaca bashinjanya gucana inyuma.


2.Pia Pounds: Ari ku mwanya wa kabiri; Iki kinyamakuru kivuga ko Eddy Kenzo na Pia Pounds bakunze guhakana umubano wao ariko ko amakuru yizewe ahamya ko batangiye kuryamana ubwo Eddy Kenzo yasinyishaga uyu mukobwa muri ‘Big Talent’, ndetse ngo ni kenshi bakunze gufatira  amafunguro hamwe.


3. Rittah Kaggwa: Iki kinyamakuru cyavuze ko Eddy Kenzo yatangiye kuryamana na Rittha Kaggwa mu myaka icumi ishize ubwo yinjiraga mu kivuba cy’umuziki ndetse ko ingendo yakoreraga mu Bwongereza zasiga asuye uyu mukobwa bakaryamana.

 

4. Lydia Jazmine: Iki kinyamakuru kivuga ko Lydia Jazmine ari mu bagore bahafi Eddy Kenzo aherutse kuryamana na bo. Ngo ni kenshi bagiye bagaragara bari kumwe mu rugo aho Jazmine atuye.


 5. Tracy Nabatanzi: Uyu we uretse kuba yarabyaranye na Eddy Kenzo umwana ngo babanje kugirana umubano wihariye mbere y’uko babyarana umwana w’umukobwa akaba imfura kuri Eddy Kenzo.


6. Sheila Don Zella: Mbere y’uko akundana n’umuhanzi Big Eye, uyu mukobwa Sheila Don Zella yabanje kujya mu rukundo(kuryamana) na Eddy Kenzo ari nawe byanyuzeho kugira ngo akundane na Big Eye baje no kubyaranya umwana.


7. Nahia Sania:  Uyu mukobwa yagiranye umubano wihariye na Eddy Kenzo ubwo yari akiri muri Kaminuza ya Makerere University bakajya baryamana. Ibyabo byaje kuzamo kidobya ndetse birakaza umugore wa Eddy Kenzo, Rema Namakula, umubano wabo urangira uko.

  

Kuya 07 Mutarama 2019 Eddy Kenzo yisobanuye ku makuru yari amaze iminsi acaracara ahamya ko ari mu rukundo na Lydia Jazmine. Byaturutse ku kuba bombi barabonwe muri hoteli y’I Dubai.  Icyo gihe Kenzo yabwiye Radio K FM ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma.

Eddy Kenzo yabyaranye na Rema Namakula umwana bise Maya Musuuza Mirembe.

Hasohotse urutonde rw'abagore barindwi bamaze kuryamana na Eddy Kenzo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND