RFL
Kigali

Eddy Kenzo yahaye imbabazi Goodlyfe yakwirakwije ko ari ‘umutinganyi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2019 14:09
0


Umuhanzi Edirisa Musuuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, yatangaje ko yahaye imbabazi itsinda rya ‘Goodlyfe’ ryavuze igihe kinini rikwirakwiza ko ari umutinganyi.



Eddy Kenzo avuga ko yahungabanyijwe bikomeye n’ibyo yagiye ashinjwa mu myaka itambutse ko ari umutinganyi.

Uyu muhanzi usanzwe ari n’Umuyobozi wa Big Talent Music Group, yashinjije itsinda rya Goodlyfe ryarimo na Mowzey Radio witabye Imana, Weasel Manizo ndetse na Jeff Kiwa gukwirakiwza ibihuha by’uko ari umutinganyi.  

Kenzo yavuze yaje kumenya ko iterambere rye mu muziki hari benshi bataryishimiye barimo n’itsinda rya Goodlyfe ryakoze uko rishoboye kugira ngo rice intege ubwamamare bwe bakoresheje kubwira rubanda ko ari ‘umutinganyi’.

Ngo ibi Goodlyfe yabikoze igamije gutuma Eddy Kenzo atavugwa cyane kubarusha. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019, yavuze ko yahaye imbabazi Goodlyfe kuko batari bazi ibyo bakora. 

Eddy Kenzo avuga ko Goodlyfe yamuharabitse ko ari umutinganyi

Kenzo yavuze ko yatangiye kwitwa umutinganyi akimara gushyira hanze indirimbo ye ‘Stress free’ yakunzwe bikomeye. Yagize ati “ Byose byatangiye ubwo nashyiraga hanze indirimbo yanjye ‘Stress free’ yari ikunzwe, bagombaga rero gushaka ikintu kibi bamvugaho.”

 Yakomeje ati “Kuvuga ko ndi ‘umutinganyi’ nabibonye ku mbuga nkoranyambaga za Weasel..Mowzey ndetse na Jeff Kiwa. Aya makuru yageze kuri benshi ariko namaze gusobanukirwa kandi narababariye.”

Yavuze ko azi ukuri muri we kandi ko nta muntu numwe uteze kumutsimbura kubyo yemera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND