RFL
Kigali

Edouce Softman yarokotse impanuka y'imodoka yasenye urupangu rw'umuturage-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2019 13:06
2


Umuhanzi Irabizi Edouce waryubatse mu muziki nka Edouce Softman, mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yasenye urupangu rw’umuturage.



Iyi mpanuka yabaye saa moya (7h:00’), ibera mu Murenge wa Bushoke mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Edouce Softman yari mu mudoka ya Rav 4 ari kumwe na Diallo (wari utwaye) ndetse na Billy.

Bombi bari bavuye ku Gisenyi mu Ntara y’Uburengerazuba mu bukwe bw’inshuti yabo. Ubu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru twashoje. Bakoze impanuka bagaruka i Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Edouce Softman yashimye Imana ko impanuka bakoze nta n’umwe bari kumwe wigeze ukomereka. Yavuze ko Imana yakinze ukuboko kuko akurikije uko impanuka imeze bose bakabaye bapfuye.

Edouce Softman we n'abasore babiri barokotse impanuka yabereye i Rulindo

Yakomeje avuga ko bisa nkaho uwari utwaye yarangaye bisanga binjiye mu rupangu rw’umuturage. Ati “Twari tuvuye i Gisenyi mu bukwe ariko bwabaye ku wa Gatandatu twanzura kubanza kuruhuka mbere y’uko tugaruka Kigali.”

“Tugeze Shyorongi nibwo twisanze twagonze igipangu. Imodoka yapfumuye yinjira imbere. Ntacyo twabaye tumeze neza ariko urumva tugomba kwishyura nyirunzu uretse ko imodoka ifite ubwishingizi.”

Uyu muhanzi avuga ko bamaze gusaba ubufasha kugira ngo iyi modoka yangiritse igezwe i Kigali. Edouce uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ntafatika’ iri gukundwa muri iyi minsi, yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Shuguli’, ‘Akari ku mutima’, ‘Urushinge’ n’izindi.

Imodoka yangiritse bikomeye cyane cyane ku gice cy'imbere

Imodoka yagonze urupangu rw'umuturage utuye hafi n'umuhanda wa kaburimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTAFATIKA" YA EDOUCE SOFTMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soline nyirahabimana4 years ago
    Imana ishimwe yo yarinze imibiri yabo nubugingo naho ibintu byo nibishakwa bazahaha ibindi. Imodoka bazagura indi
  • Mi4 years ago
    Buriya bari bagifite hungover





Inyarwanda BACKGROUND