RFL
Kigali

Edouce Softman yasohoye indirimbo "Ni wowe" y’abakundanye imyaka 15 azifashisha mu mashusho-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2020 8:49
3


Kuri uyu wa 12 Mutarama 2020 umuhanzi Irabizi Edouce waryubatse mu muziki nka Edouce Softman, yasohoye indirimbo nshya yise “Ni wowe” y’iminota itatu n’amasegonda 14’.



Edouce Softman yari aherutse gusohora indirimbo "Magic", "Ntafatika" zasanganiye nka "Shuguli", "Akari ku mutima", "Urushinge" zatumye amenyekana mu buryo burushijeho.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Edouce Softman yavuze ko iyi ndirimbo "Ni wowe" yayanditse ayikomeye ku nshuti ze zimaze imyaka cumi n’itanu (15) mu munyenga w’urukundo rw’icyitegererezo kuri benshi.

Aririmba yumvikanisha amasezerano aba bombi bagirana, ibihe byiza banyuranamo bya buri munsi n’ibindi byumvikanisha umunezero muri uru rugo rumaze imyaka 15 rwubakiye ku rukundo ruzira imbereka.

Edouce avuga ko mu bihe bitandukanye yitegereje umubano w’aba bombi uramunyura yanzura kubinyuza mu nganzo.

Yagize ati “Ni inshuti zanjye za hafi. Narebye uburyo babanye n’uburyo bakundanye bituma numva nshatse kuririmba ku mubano wabo. Nifuje ko ubu butumwa nabusangiza n’abandi bantu.”

Yavuze ko banemeranyije ko bazagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo azasohoka mu minsi iri imbere.

Ati “Twabiganiriyeho. Bambwira ko nabo byabanezeza cyane kumva iby’urukundo rwabo mu ndirimbo. Twanemeranyije ko nzabifashisha mu mashusho y’indirimbo kandi arajya hanze mu minsi iri imbere.”

Hari aho Edouce Softman aririmba agira ati “Mu byago no mu makuba wowe sinzigera ngusiga inyuma. Sinzaguca inyuma nka bimwe by’ab’iki gihe. Kuko urabaruta imbere n’inyuma.”

"Ni wowe" ibaye indirimbo ya mbere uyu muhanzi ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira.

Edouce Softman yasohoye indirimbo nshya yise "Ni wowe"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NI WOWE' YA EDOUCE SOFTMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy 4 years ago
    oooh edouce mubyukuri wandika indirimbo zifite mesage nziza .iyiyo niwowe nibwo nakumva indirimbo nziza yurukundo kdi irimo amagambo meza wambwira umukunzi wawe akumva amerewe neza.wakoze kdi turagushyigikiye ndiguzako nabanyarwanda uyumwaka wabaryohera hamwe niyindirimbo yandikanye ubuhanga
  • Emmy 4 years ago
    oooh edouce mubyukuri wandika indirimbo zifite mesage nziza .iyiyo niwowe nibwo nakumva indirimbo nziza yurukundo kdi irimo amagambo meza wambwira umukunzi wawe akumva amerewe neza.wakoze kdi turagushyigikiye ndiguzako nabanyarwanda uyumwaka wabaryohera hamwe niyindirimbo yandikanye ubuhanga
  • Jojo4 years ago
    Narabivuze ko uyu musore ari umuhanga, aririmba amagambo yuzuye ubutumwa. Courage musore!





Inyarwanda BACKGROUND