Mugisha Robinson wamenye nka Element yatangaje ko injyana ya “Afro Gako” ari iye, kandi ko ari igitekerezo yagejejeho Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ washinze Country Records bemeranya gukorana, ariko yifuza ko iyi njyana yaba iy’Abanyarwanda bose kurusha uko yaba iy’umuntu umwe mu giti cye.
Element
aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko
afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye
kumurikira Isi imikorere y’injyana idasanzwe ya ‘Afro Gako’ yahanze.
Uyu musore
w’i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi
ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.
Yavuze ati
“Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na
Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina "Afro
Gako". Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba
uri hafi.”
Mu itangazo
Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7
Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyagizwe na
Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.
Yavuze ko
“Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry’uwatangije studio (Noopja),
ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha
tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’
Country
Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya ‘Afro
Gako’, bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo ‘ndetse
n’uwashyizeho ikirango cy’injyana’. Bati “Ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’
Country Records ndahubaha
Uyu musore
w'imyaka 23 y'amavuko yavuye muri Country Records mu gihe Noopja yari mu kiriyo
cy'umuvandimwe we 'Kinyoni' yitabye Imana mu 2022.
Mu
itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hakunze gucicikana inkuru zivuga ko yirengagije
abamureze, ahitamo kubasiga mu gihe bari mu kiriyo, ndetse ko yabatunguje
isezera rye.
Element
yumvikanishije ko yirengagije ibyavuzwe 'Country Records mpafata nko mu rugo'. Yavuze
ko uretse na Country Records 'buri wese ugira uruhare mu buzima hari icyubahiro
mugomba'. Ati "Niba hari akantu wakoze mu buzima bwanjye, ni akantu
katazigera kavaho. Niyo wahinduka gute wowe ntibishatse kuvuga ko byavanaho
ibintu byose."
Yavuze ko
Country Records yabaye inzira yo kubona ko 'Imana ikora' kuko ariho 'inzozi
zanjye zabereye impamo'. Yumvikanishije ko Country Records ahafata mu rugo nk'uko
1:55 AM ibikora.
Yagiye adasezeye cyangwa yarihenuye?
Mu kiganiro
cyanyujijwe kuri shene ya Youtube ya 1:55 AM, Element yavuze ko atazi umuntu
wavuze ko yavuye muri Country Records adasezeye, atekereza ko abaye ari 'Noopja
namugaye'. Yavuze ko yabanye na Noopja nka Mukuru we, kandi bakorana bari
bafitanye amasezerano yanditse.
Avuga ko
ajya kuva muri Country Records byaturutse ku kuba amasezerano yari yarageze ku
musozo. Ati "Nari Producer wabo, yarangiye (Kontaro) mu 2022."
Uyu musore
yavuze ko kutongera amasezerano yari afite byaturutse ku kuba yarabonaga ko
ibintu yakoraga byari bifite ishusho imwe. Avuga ko aha ariho havuye gutekereza
kujya gukorana na 1:55 AM.
Yavuze ko
atazi ikintu cyababaje Noopja cyagejeje ku magambo atari meza yakuriye igenda
rye. Element yibuka ko yafashe umwanya we aganira na Noopja amusezera mu mahoro
'nka mukuru wanjye'. Ati "Ntabwo wambwira ngo kuba umuntu agusize ni
ibintu bikomeye (Bya Danger)."
Akomeza ati
"Nonese ko n'ababyeyi bacu tubasiga? Kandi nibo ba mbere badukunda natwe dukunda,
tukabasiga tukajya gushaka ubuzima..."
Yavuze ko
asezera muri Country Records yabifashe nk'ibintu bisanzwe, ariko ko kuri Noopja
atari ko byanze. Uyu musore yavuze ko yirinda kuvuga nabi Noopja ashingiye ku
buzima banyuranyemo, kuko yabaye imvano y'uwo ariwe muri iki gihe.
Element
yavuze ko yagiye ababazwa bikomeye n'ibyo Noopja yagiye avuga mu
itangazamakuru, kandi baheruka kuvugana imbona nkubone ubwo bari mu bukwe bwa
The Ben, tariki 23 Ukuboza 2023.
Yinjiye gute muri 1: 55 AM?
Uyu musore
yavuze ko yagiye kwinjira muri iyi Label biturutse ku kuba yariyumvagamo abo
bakorana. Atanga urugero akavuga ko iyo ababaye atari mu bihe byiza adashobora gukorana
indirimbo.
Yavuze ko
1:55 AM ari umuryango we birenze kuba ari 'abakozi bagenzi banjye'. Anavuga ko hari
imijuguju yagiye ahura n'ayo ariko ko itigeze imuca intege, ahanini bitewe
n'abantu bakorana bagiye bamutera ishyaka ryo gukomeza gukora.
Element
yavuze ko umuziki ukenera amafaranga, biri mu iturufu ikomeye 1:55 AM yashyize imbere,
kuko buri gitekerezo cyose atekereje kugishyira mu bikorwa bishoboka.
Producer wavuyemo umunyamuziki!
Uyu musore
avuga ko igihe cyageze atekereza gukomeza gukora umuziki nk'umuhanzi,
byanatumye atangirira ku ndirimbo 'Kashe' yamamaye mu buryo bukomeye.
Yavuze ko
umuziki akora awutegura mu buryo uzakundwa ibihe n'ibihe 'ku buryo n'umwana
wanjye azayumva akayikunda'. Ati "Ni uko umuziki wanjye uteye!"
Element
yavuze ko indirimbo 'Kashe' yari yarayandikiye 'umukobwa twakundanaga' kuko muri
we atifuzaga gukora umuziki mu buryo bugaragarira buri wese.
Asobanura
iyi ndirimbo nk'impano yari yaramugeneye kuyumva wenyine, ariko ko bamaze gutandukana
yahisemo kuyishyira hanze mu rwego rwo kubika urwibutso rudasanzwe.
Yavuze ko
habayeho igihe atandukana n'umukobwa bituma yiyemeza kuyishyira hanze. Ariko
kandi yagishije inama inshuti ze, ndetse ayumvisha n'abahanzi bagenzi be.
Element
yavuze ko agace yafatiyemo amashusho y'indirimbo, ariwe muntu wa mbere wahakoreye
indirimbo, ariko ko nyuma y'aho abandi bahanzi bakoreye indirimbo.
Fou de Toi ni iyande?
Element
yavuze ko ashingiye ku byo amaze kumenya, igihangano atari icy'umuhanzi gusa,
kuko na Producer aba agifiteho ububasha nibura inshuro zirindwi. Ati
"Producer arusha umuhanzi akazi..."
Yavuze ko
mu busanzwe iyo akora indirimbo ze azikora ari kumwe n'abantu banyuranye muri
Studio, bityo ubwo yakoraga indirimbo 'Fou de Toi' hari abantu banyuranye.
Avuga ko
atangira gukora indirimbo 'Fou de Toi' yari iya Ross Kana. Ati "Nari nayimukoreye
ari iye, yitwa iye ariko ni njye wamwandikiye biriya byose, nyine nawe
akongeramo ibitekerezo ye nk'umuhanzi ufatika, kuko buriya Ross Kana ni
umuhanga cyane..."
Yavuze ko
Ross Kana yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'indirimbo 'Fou de Toi', ariko
kandi banitabaje abahanzi barimo Niyo Bosco, Okkama, Rugama, Christopher
n'abandi.
Element
avuga ko umwanditsi w'ibanze w'iyi ndirimbo ari Rumaga, ari n'ayo mpamvu abandi
bayigizemo uruhare barimo Niyo Bosco atigeze abagaragaza mu bayikozeho. Ati
"Fou de Toi impamvu nyita iyanjye ni uko ari iyanjye."
Itangazo rya Country Records ntaryo yabonye
Iyi nzu
ifasha abahanzi gutunganya indirimbo iherutse gusohora itangazo rigenewe
abanyamakuru, aho ivugamo ko Element atariwe wagize igitekerezo cy'injyana
'Afro Gako'.
Bavuze ko
Element ari umwana bareze, baramukuza kugeza ubwo banamuhaye izina. Element yavuze
ko atigeze abona iri tangazo, ariko kandi 'niba warareze umuntu bivuze ko adatekereza
ngo agire intego y'aho ashaka kugera'.
Element
yavuze ko 'Afro Gako' atari we uyizanye kuko arashaka ko 'iba injyana nyarwanda'.
Ati "Wowe ushobora kuvuga ngo Afro Gako ni iyawe, hari n'undi uza noneho ntavuge
ko Afro Gako ari iye ariko akayikora, ni inde uzahabwa agaciro? Ni
uwayikoze."
Yavuze ko
bigoye kumenya umuntu wavumbuye injyana ya Amapiano. Element yavuze ko yagize
igitekerezo cya 'Afro Gako' mu 2020 bitewe n'uko yakuze abyina mu itorero. Icyo
gihe yatekerezaga ko, yahuza imbyino z'umuco nyarwanda ndetse n'ibigezweho.
Avuga ko
muri uriya mwaka ari bwo yaganiriye na Noopja asanga nawe afite igitekerezo cyo
gukora iyi njyana no guhitamo izina ry'ayo bayita 'Afro Gako'.
Ati
"Afro Gako ni iyanjye kuko ari njye wazanye icyo gitekerezo. Afro Gako ni
gakondo yacu uyivanze na 'Afro Beat' isanzwe ihari."
Yavuze ko
yahereye ku bintu bisanzwe bihari, hanyuma yiyemeza kuvanga gakondo ndetse na
Afro beat mu rwego rwo gutanga umuziki ubereye mu Rwanda.
Element
yavuze ko amaze iminsi abona aba Producer bavuga ko 'Afro Gako' ari iyabo, kandi
benshi muri bo ntabwo abazi. Yavuze ko atagamije kwiharira iyi njyana, ahubwo arashaka
ko abantu bose bayikora mu rwego rwo kwagura umuziki w'u Rwanda.
Yavuze ko
yamuritse iyi njyana mu buryo bwihariye, nyamara abavuga ko ari iyabo 'ntibigize
bayimurika'.
Element
yasobanuye ko Mike Makembe yari mu murongo wo gukora 'Afro Gako' nk'uko
abishaka, ndetse bagiye bakorana mu bihe bitandukanye amusaba amwe mu majwi
yari akeneye. Ati " Afro Gako ni iy'Abanyarwanda twese... Ntabwo
irasohoka, ariko nisohoka bazabikunda... Nizera ko Afro Gako bazayikunda."
Yavuze ko
imyaka ine ishize agerageza gukora iyi njyana, kandi mu bihe bitandukanye yagize
atsindwa ubwo yabaga ashaka gushyira hanze iyi njyana, akavuga ko igihe kigeze kugirango
abanyarwanda babone ibyo amaze igihe ari gutegura.
Element yavuze ko amaze iminsi adashyira hanze indirimbo kubera ko yabanje kwitegereza
uko isoko rimeze
Element yavuze ko uburyo indirimbo 'Mu nda' ya Kevin Kade ikozemo biri mu murongo w'uburyo ashaka gukoramo 'Afro Gako'
Element yatangaje ko mu 2020 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora Afro Gako abiganiriza Noopja
Element yavuze ko nta deni afitiye Noopja kandi 'nawe nta deni amfitiye'
TANGA IGITECYEREZO