RFL
Kigali

Elisha The Gift yakoze indirimbo azifashisha muri ½ cya ‘East Africa’s Got Talent’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2019 12:32
0


Umuhanzi Elisha The Gift uri mu bahatanye mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Isezerano’ azifashisha muri ½ cy'iri rushanwa.



Elisha ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo usanzwe ukora injyana ya ‘Gakondo Fusion’. Yasohoye indirimbo ‘Isezerano’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Jay P naho amashusho yakozwe na Fayzo Pro. Indirimbo ‘Isezerano’ ivuga ku rukundo nyakuri rujyana n’amasezerano mazina hagati y’abantu babiri bakundana.

Elisha yabwiye INYARWANDA, ko afite icyizere cy’uko iyi ndirimbo izashimisha abayumva kuko ikoranye umwimerere wa Kinyarwanda n’ubwo iri mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, Igishwali n’icyongereza.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Isezerano’ ariyo azifashisha muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ riri kubera muri Kenya. Yasabye abanyarwanda gushyigikira abanyempano b'abanyarwanda bahatanye muri iri rushanwa.

Ati "Ndasaba abanyarwanda inkunga yo kudushyigikira no kudusengera tuzabashe guhesha ishema igihugu cyacu nkomeza no kubasaba kudushyigikira muri uru rugendo rutoroshye rwo kubaka muzika yacu kuko tutabafite ntacyo twageraho.’

Elisha ni umwe mu bahanzi bafashwa na Alain Mukuralinda. Yiyongera ku muhanzikazi Clarisse Karasira na Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’.

Elisha mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'isezerano'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "ISEZERANO" YA ELISHA THE GIFT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND