RFL
Kigali

Ella uvugwa mu rukundo na Lick Lick ari kuvugisha amangambure abanya-Uganda, bamushyize mu bakobwa 8 ukwiye kubona mbere yo kuva ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2022 10:27
0


Umunyarwandakazi Ella uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka @__itsella.__ uvugwa mu rukundo na Producer Lick Lick, akomeje kuvugisha benshi barimo n'Abanya-Uganda batangariye bikomeye uburanga bwe kugeza aho bamushyira mu "bakobwa 8 ukwiriye guhura nabo mbere y'uko upfa".



Tariki 17 Kamena 2022 ni bwo Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda kibanda ku makuru y'imyidagaduro, Big Eye, cyatangiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'abakobwa b'uburanga butangaje, munsi y'ayo mafoto cyikandikaho ko ari abakobwa "ukwiriye guhura nabo mbere y'uko upfa". Icyakora ntabwo cyandikaho amazina yabo. Kugeza ubu kimaze gutangaza amakobwa 8, birashoboka ko kizagarukira ku 10 "Top 10".

Mu ijoro rya tariki 26 Kamena rishyira uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022 ni bwo iki kinyamakuru cyashyize ku rukuta rwacyo rwa Instagram ifoto ya Ella yambaye agakanzu kagufi kagarukira ku bibero, maze munsi yayo gikurikizaho amagambo agira ati: "Abakobwa bo guhura nabo mbere y'uko upfa, igice cya 8". Kuvuga igice cya 8, byari ukugaragaza ko Ella abaye umukobwa wa 8 bashyize kuri uru rutonde.

Bamwe mu bakurikira iki kinyamakuru cy'imyidagaduro muri Uganda, batangariye cyane uburanga bwa Ella, bavuga ko ari mwiza bihebuje ndetse umwe avuga ko ashobora gutuma Imana ikubabarira ibyaha byawe byose. Uwitwa Don Jose wo muri Uganda nk'uko bigaragara ku rukuta rwe yanditse ati "Ni ukuri n'Imana ishobora guhita ikubabarira ibyaha byawe byose ndetse ikakujyana mu Ijuru". Wasswa Hassanking we yagize ati "Ashobora kuba afite ikintu kiryoshye".


Uburanga bwa Ella buri kuvugisha benshi amagambure

Ella amaze iminsi avugwa mu rukundo na Mbabazi Isaac wamamaye nka Lick Lick mu mwuga wo gutunganya indirimbo kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akiri mu Rwanda na nyuma yo kugera muri Amerika, umuhanzi wabaga yakorewe indirimbo na Lick Lick, yagendaga yicinya icyara kubera ubuhanga bwe dore ko indirimbo yamunyuraga mu biganza yahita yamamara. 

N'ubu ni ko bikimeze, gusa kubera ashobora kuba ahanitse mu biciro ntiyigonderwa na benshi mu bahanzi nyarwanda kereka ahari Meddy, The Ben, Kitoko n'abandi babasha kumugeraho byoroshye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe n'abandi mbarwa batunze agatubutse.

Kuwa 12 Kamena 2022 ni bwo Lick Lick yahishuye bwa mbere ko ari mu rukundo n'umukobwa witwa Ella, icyo gihe akaba yarafashe ifoto yabo bombi bari kureba muri camera, maze Lick Lick arandika ati "Akunda imfuruka". 

Kuri iyo foto yabo ya mbere yagiye hanze, Ella yari yishimye cyane arimo gutwenga, Lick Lick we akaba yari yikarumye, gusa yari yambaye ingofero yanditseho ngo "Ntiwibagirwe guseka".

Mu minsi ishize, Ella yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, yifashishisha ifoto ari kumwe na Lick Lick, arandika ati: ”Hano hari izindi foto tuzifatana muri ubu buryo twembi, kandi hari ibihe byose byacu, ndibaza nti ese aya ni amafoto cyangwa ni amashusho, ni byose, kukumenya ni ukugukunda.”

Ella uri mu rukundo na Lick Lick ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro by’uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye, ndetse mu byo asangiza abantu harimo n’amakuru y’ibyamamare nyarwanda biba hanze.

Lick Lick yasubiye mu rukundo nyuma y'imyaka 11


Ella hamwe n'umukunzi we Lick Lick


Uburanga bwa Ella "bwasajije" abanya-Uganda

Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda cyashyize Ella mu bakobwa b'ubwiza butangaje!

Bimwe mu bitekerezo byashyizwe ku ifoto ya Ella

ABAKOBWA 8 BAMAZE GUTANGAZWA NA BIG EYE NK'ABAFITE UBUTANGA BUTANGAJE!


Bwa mbere ubwo Big Eye yatangiraga gukora urutonde rw'abakobwa ukwiye kubona mbere y'uko upfa, cyahereye kuri uyu nguyu


Uyu mukobwa ni we batangaje ku nshuro ya 2


Uyu mukobwa ni we batangaje ku nshuro ya 3


Ku nshuro ya 4 batangaje uyu nguyu

Uyu mukobwa ni we batangaje ku nshuro ya 5

Uyu mukobwa ni we batangaje ku nshuro 6, bamwe bibajije impamvu atari we batangaje bwa mbere!


Ku nshuro ya 7 batangaje uyu mukobwa


Ku nshuro ya 8 batangaje Ella uvugwa mu rukundo na Lick Lick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND