RFL
Kigali

Elon Musk ati ”Sinakuye amaboko kuri Kanye West gusa byaba byiza kurushaho yiyamamaje mu 2024”

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/07/2020 6:33
0


Ubu inkuru iri kuvugwa na benshi ndetse ibaraje ishinga ni ukugaragara mu matora ya Perezida wa Amerika kwa Kanye West. Elon Musk nyiri ibigo ‘Tesla na SpaceX’ yatangaje ko akomeje gushyigikira Kanye West mu matora, gusa ngo byaba byiza kurushaho aramutse yiyamamaje mu mwaka wa 2024.



Hashize iminsi igera 10 bwana Kanye West atangaje ko agiye kujya mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2020, gusa benshi babifashe nk’imikino ndetse biragoranye kumenya ukuri niba koko ari byo. Ku mbuga nkoranyambaga za Kanye West hari ifoto ye ari kumwe n’uyu muherwe washoye imari mu isanzure, bwana Elon Musk.

Elon na Kanye West bose ni abashoramali ndetse bakaba n'aba Miliyaderi bose 

Elon Musk yakunze kuvuga ko ashyigikiye mushuti we Kanye West kuzajya mu matora ya Perezida wa Amerika ndetse ko azakora ibishoboka byose akamufasha kugera ku ntsinzi. Gusa ikibazo cyaje kuvuka ubwo Kanye West yatangazaga ko adashyigikiye iby'ikurwamo by’inda zidateganyijwe ndetse n’ibijyanye no gukwirakwiza inkingo zitandukanye.

Nyuma y'uko Kanye West atangarije izi ngingo ebyiri, Musk yahise atangaza ati” Uzi ko jyewe na Kanye West dushobora kuba dufite ibitecyerezo bitandukanye”.  Gusa nubwo aya magambo uyu muherwe yayanyujije ku rubuga rwa Twitter, yongeye kugaragara avuga ko azakomeza gushyigikira Kanye  West ariko akabona byaba byiza cyane aretse kujya mu matora kuri iyi manda akaziyamamaza mu mwaka wa 2024.

Kanye West avuga ko aramutse abaye Perezida yakuraho itegeko ryemerera abantu gukuramo inda kuko ngo ari ibikorwa bya satani byatijwe umurindi n’agatsiko k'abazungu kitwa White Supremacists, aka gatsiko ndetse gakunzwe kuvugwa ko karwanya cyane abirabura.


Kanye West na Elon Musk ni inshuti zimaranye igihe kuva mu 2011

Kuwa 4 Nyakanga 2020 bwana Omar Kanye West ni bwo yashimangiye ko agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika nyuma y'uko yari yarabitangaje bwa mbere mu mwaka wa 2015. Ubu abatuye Isi benshi bari mu rujijo bibaza ibibazo bitandukanye. Bamwe bati ibaze Kim Kardashian muri White House? Ese n’ibihe bikorwa Kanye West azageza kuri Amerika? Ese ntabwo cyaba ari igihuha gishingiye ku bucuruzi?,...

Benshi mu bakurikira inkuru y'ibijyanye n’imvururu z'amagambo yo kwiyamaza kwa Kanye West bavuga ko uyu mugabo ameze nk'aho ari byenda gusetsa ndetse abandi bakavuga ko agamije kwikorera ubucuruzi bushingiye mu kwamamaza ibikorwa bye binyuze muri izi nkuru ziri kumwandikwaho.

Src: Businessinsider 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND