RFL
Kigali

Eric Omondi, Salvador na Basket Mouth ni bo batumiwe muri Seka Fest y’uyu mwaka izamara iminsi itatu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2019 10:04
0


Seka Fest ni iserukiramuco ry’urwenya ritegurwa na Arthurnation kompanyi y’umunyarwenya Nkusi Arthur. Buri mwaka uyu munyarwenya umaze kubaka izina akora igitaramo yise Seka Fest gihuza abanyarwenya bakomeye mu Rwanda ndetse n'abandi baba bavuye hanze barimo ab’ibyamamare ku mugabane wa Afurika.



Nk'uko byagenze umwaka ushize ubwo hatangiraga iri serukiramuco, umunsi wa mbere hazabaho urwenya bazaba baterera mu modoka. Iki ni cyo gitaramo kizaba ku munsi wa mbere. Kuri uyu munsi wa mbere nimugoroba byitezwe ko hazaba igitaramo cyiswe Seka Rising Star aho abakiri bato muri uyu mwuga wo gusetsa baba bigaragaza bityo abarusha abandi ubuhanga bagahabwa amahirwe mu bitaramo bikomeye.

Ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco hategerejwe igitaramo cy’urwenya icyakora ibizaberamo ntabwo abategura Seka Fest barabitangaza. Nkusi Arthur utegura iki gitaramo yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu ibijyanye n’igitaramo cyo ku munsi wa kabiri ataragira byinshi abitangazaho ariko icy'ingenzi ari uko hazaba hari igitaramo kandi gikomeye.

Seka Fest

Seka Fest ubusanzwe iritabirwa cyane

Nkusi Arthur yatangarije Inyarwanda.com ko ku munsi wa gatatu wa Seka Fest ariho hazaba igitaramo gikomeye kandi gisoza iri serukiramuco, aha bikaba byamaze kwemezwa ko abanyarwenya nka Eric Omondi, Salvador ndetse na Basket Mouth bazaba bataramira abazitabira iki gitaramo. Hazaba hari kandi abanyarwenya babiri bahize abandi muri Seka Rising Star izaba yabaye ku munsi wa mbere ndetse n'abandi banyarwenya ba hano mu Rwanda basanzwe ari ibyamamare.

Iri serukiramuco byitezwe ko rizatangira tariki 29 Werurwe 2019 kugeza tariki 31 Werurwe 2019 iminsi itatu abantu bazaba bari kuryoherwa n’ibitaramo by’urwenya kandi bikomeye. 

Seka FestBasket Mouth wo muri Nigeria yamaze kwemezwa nk'uzitabira Seka FestSeka FestEric Omondi nawe yamaze kwemezwa...kimwe n'abandi banyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND