RFL
Kigali

Ese Harry Kane yaba atera Umwaku? Umwaka we wa mbere i Munich byanze

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/05/2024 8:04
0


Yahunze Tottenham Hotspur ashaka gutwara ibikombe, ageze muri Bayern Munich naho birarumba. Ese uyu rutahizamu ukomoka mu Bwongereza yaba ariwe muteramwaku?



Ibitego bibiri by'umunya Esipanye Joselu, byashyize akadomo ku nzozi za Harry Kane wavuye muri Tottenham ahunga kudatwara ibikombe, akajya muri Bayern Munich yumva ko uko imyaku yaza kose, Bayern Munich itasoza umwaka nta gikombe na kimwe itwaye.

Uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024, Bayern Munich ya rutahizamu Harry Kane, nta gikombe na kimwe izatwara. Bayern Munich yamaze kuvamo rugikubita mu gikombe cy'igihugu, Shampiyona yagiye kwa Xabi Alonso muri Bayer Leverkusen, naho UEFA Champions League nabwo yamaze gusezererwa na Real Madrid muri kimwe cya kabiri.

Rutahizamu Harry Kane, icyamukuye muri Tottenham Hotspur ni gushaka aho agomba ugutwara ibikombe, kubera ko ibitego byo yari yarabimariye mu izamu, ndetse ubu ari muri ba rutahizamu batatu b'ibihe byose batsinze ibitego byinshi muri English Premier League.

Nyuma yo gutsinda akavagari k'ibitego , Harry Kane ntarishyimira igikombe n'umunsi n'umwe, ibyo kwishyimira ibikombe abibonera kuri Televiziyo nkatwe twese, abona abana bato nka Alejandro Garnacho, Julian Alvarez, Alda Guler ndetse n'abandi bashobora kuba baravutse akina umupira,  bishyimira gutwara ibikombe ariko we rekada.

Harry Kane nabwo ari muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, ariko nayo ntabwo yigeze imumwakura ngo yishyimire igikombe na kimwe.

Ese ko Harry Kane ibitego ko abitsinda, ariko ibikombe bikabura  ikibazo  kirihe?

Harry Kane ibyo kuba yaratsinze ibitego byinshi mu makipe yanyuzemo haba muri Tottenham Hotspur no mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza twabigarutseho.

Uyu rutahizamu ukomoka mu Bwongereza, yahisemo kujya muri Bayern Munich kubera ko yari yizeye ko igomba gutwara igikombe, maze nawe akagira igikombe kimwandikwaho.

Harry Kane yageze muri Bayern Munich imaze imyaka 11 ariyo yegukana Shampiyona yo mu Budage yikurikiranya. Harry akimara kuhagera, ibyo byahise bivaho kuko Shampiyona yagiye kwa Bayer Leverkusen.

Umukino wa mbere wa Harry Kane muri Bayern Munich, wari kumufasha kugira igikombe yandikwaho, ariko byaranze. Icyo gihe Bayern Munich yakinaga na RB Leipzig kuri Final na Supr Cup mu Budage, umukino warangiye Super Cup itashye mu mujyi wa Leipzig.

Kuva kuri iyo Super Cup, Igikombe cy'igihugu, Champions League, ndetse n'igomombe cya Shampiyona, nta na kimwe Bayern Munich yatwaye wenda ngo Harry Kane agire ikimubarwaho.

Nubwo umwaka wabaye mubi kuri Bayern Munich, siko byagenze kuri Harry Kane, kubera ko muri uyu mwaka w'imikino we amaze gutsinda ibitego 44. 36 amaze kubitsinda muri Shampiyona yo mu Budage, naho ibitego umunani yabitsinze muri UEFA Champions League.


Harry Kane ibyo gutwara igikombe mu mateka ye, bikomeje kuba nk'inzozi. Yavuye muri Tottenham ahunga kudatwara ibikombe, none no muri Bayern Munich biranze


Ibikombe byose Harry Kane yakiniye mu Budage, nta na kimwe Bayern Munich yatwaye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND