RFL
Kigali

Ese ni ryo herezo ry'amakipe y'Uturere?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/07/2021 0:02
0


Amakipe aterwa inkunga n'Uturere amenshi ari mu bihe bigoye bishobora no kugira ingaruka mbi ku mupira w'amaguru mu Rwanda harimo n'amakipe ashobora kuburirwa irengero.



Umupira w'amaguru mu Rwanda ugizwe n'ibyiciro bibiri gusa; icyiciro cya mbere n'icyiciro cya kabiri. Amakipe menshi muri ibi byiciro usanga adaharanira inyungu ahubwo amwe akinira izina ry'ibigo bahagarariye ndetse binabatakazaho amafaranga, ibi byiciro rero niho amakipe y’uturere yibereye. Mu turere 30 tugize u Rwanda uturere 14 dufite amakipe dutangamo amafaranga ngarukamwaka ndetse agira igihe akiyongera cyangwa akagabanyuka byose biterwa n'igenamigambi ry'akarere.

Intara y'Iburasirazuba, ifite Uturere 7 ariko tubiri gusa ni two tudafite amakipe dutangamo amafaranga utwo akaba ari Akarere ka Gatsibo na Kayonza, nta makipe bagira yaba mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri. Uturere 5 dusigaye usibye Akarere ka Bugesera gafite Bugesera FC iri mu cyiciro cya mbere, utundi turere tune twose amakipe yatwo yibereye mu cyiciro cya kabiri aratimaje kirera irashya.


Sunrise yacitse akarere ka Nyagatare igenda bayireba 

Intara y'Amajyepfo ifite Uturere 8, tune muri two dufite amakipe ariko Akarere ka Huye niko gafite ikipe mu cyiciro cya mbere nayo yagarukiye ku mwamba. Amagaju ya Nyamagabe, Nyanza FC na As Muhanga ya Muhanga zibereye mu cyiciro cya 2 kirera irashya. Amajyaruguru afite Uturere 5 ariko tubiri dufite amakipe, Musanze ifite ikipe mu cyiciro cya mbere na Gicumbi ifite ikipe mu cyiciro cya 2. Iburengerazuba bafite Uturere 7 ariko Rusizi, Rubavu na Rutsiro nibo bafite amakipe kandi yose ari mu cyiciro cya mbere.

Kuva mu 2016 ubwo Rwamagana City yamanukana mu cyiciro cya kabiri imaze gukurikirwa na Kirehe FC baturanye, Amagaju FC ya Nyamagabe, Gicumbi FC, As Muhanga yazamutse ejo bundi igahira isubirayo ndetse na Sunrise FC yaguye ku Mumena ejo bundi. Ubu mu cyiciro cya mbere hasigayemo Rutsiro FC Bugesera FC, Etincelles FC, Espoir FC na Musanze FC.


Kirehe yariyakiriye 

Ese ryaba ari ryo herezo ry'amakipe y'Uturere?

Amakipe yose y'uturere yamanutse mu cyiciro cya kabiri, nta n'imwe itanga ibimenyetso ko izagaruka mu cyiciro cya mbere ku buryo bworoshye tugendeye ku buryo umupira uhagaze muri Covid-19. Ikipe ziri mu cyiciro cya mbere nazo usibye Rutsiro ikiri umwana mu cyiciro cya mbere Mukura victory Sport byayisabye guhindura umuvuno ndetse isubira ku isoko kubera isomo yakuye mu bibazo yarimazemo imyaka 3, Bugesera FC twavuga ko ariyo kipe iri mu maboko mazima ugendeye ku buyobozi bwayo ndetse n'ibikorwa iri gukora ku isoko ry'igura n'igurisha, Etincelles nayo nta warubara.


Espoir FC niyo yashoje ku mwanya mwiza mu makipe y'uturere 

Mu gitondo cya tariki 26 Kanama ni bwo hamenyekanye ko ubuyobozi bwayoboraga Espoir bweguye ku mirimo kubera impamvu zabo bwite Espoir FC niyo kipe y'akarere yagize umusaruro mwiza muri shampiyona ishize kuko yabaye iya 3 ariko ni nayo kipe y'Akarere yakoresheje amaranga macye ariko byose birangiye ikipe ibuze icyerekezo.

Umupira w'amaguru mu Rwanda uzisanga he amakipe y'uturere nakomeza kugorwa?

N'ubwo amakipe y'uturere ubuzima bukomeje kuyagora gusa twavuga ko umupira wo ukiri mu maboko mazima nyuma yaho mu myaka 2 gusa mu cyiciro cya 2 hamaze kuvayo amakipe 3 yigenga n'ubwo Heroes FC yahise isubirayo, ariko Gasogi United na Gorilla FC ziri mu cyiciro cya mbere kandi ziri guhatana. 

Ubuzima nibugumya kugora amakipe y'uturere, bizaba ngombwa ko yisanga mu cyiciro cya 2, asimburwe n'amakipe yigenga ariko amakipe yigenga naba macye bizagira ingaruka ku mubare w'amakipe akina icyiciro cya mbere cyangwa hajye hazamuka ikipe  idafite ubushobozi bwo kubaho mu cyiciro cya mbere.


Amagaju yaratuye 

Ese amakipe y'uterere ari kuzira iki?

Twamaze kubona ko Espoir FC yabaye iya gatatu kandi ariyo ikoresha tike ihenze, ndetse ni nayo kipe mu makipe y'uturere yahembye amafaranga macye bivuze ko amikino atari cyo kibazo ku musaruro mucye w'amakipe.

Abayobozi bakora mu turere ariko bafite aho bahuriye n'amakipe ni ba ntibindeba. Iyi ngingo niyo igejeje amakipe ahabi kuko nko muri Espoir FC Komite ivuga ko impamvu yeguye ari uko yatereranwe n'akarere bakabona byarabagoye, Sunrise FC imanutse bivugwa ko Akarere kategera Komite y'ikipe. Duherutse kubagezaho inkuru ivuga ko Akarere ka Musanze kabujije Komite y'ikipe kugira icyo ikora nta burenganzira babahaye.

Imiyoborere ya Komite y'ikipe n'ubuyobozi bw'uturere nibo bafite urufunguzo rufungura icyubahiro cy'amakipe y'uturere ikipe izajya ihura n'imiyoborere ifite uruhande rumwe rutumva ibintu neza niyo muzajya mubona yabuze ayo icira nayo imira.


Mukura yahinduye umuvuno 

Ese ubundi Akarere gutunga ikipe bikamariye iki?

Ubundi muri gahunda z'akarere gafite ikipe bavuga ko intego yabo ari uko ikipe igaragaza akarere. Ku ruhande rumwe usanga ari byo kuko ubu abantu bamaze kumenya Akarere ka Rutsiro ni benshi kandi bitewe n'ikipe yabo Rutsiro FC. Gusa ku rundi ruhande twavuga ko bitagira igisobanuro kugira ikipe mu cyiciro cya kabiri itinjiza amafaranga ngo tuvuge ko izamenyekanisha Akarere kawe nta n'umukino wayo ukurikiranwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND