RFL
Kigali

‘Everything’ ya Uncle Austin na Meddy yahembwe nk’indirimbo y’umwaka kuri Radio/TV10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2019 9:14
0


Ubuyobozi bwa Radio/TV1O bubinyujije mu kiganiro ‘The Turn Up; bwahembye indirimbo ‘Everything’ y’abahanzi Nyarwanda Luwano Tosh [Uncle Austin] ndetse na Ngabo Medard [Meddy] igihembo gifite agaciro k’ibihumbi magana atatu (300 000 Frw) ishimirwa kuba ariyo ndirimbo y’amajwi n’amashusho y’umwaka yakunzwe by’ikirenga.



‘Everything’ yaririmbwe na Meddy ndetse na Uncle Austin ni yo ndirimbo yahembwe nk'indirimbo y’umwaka kuri Radio/Tv10 ihigitse izigera kuri esheshatu zageze mu cyiciro cya nyuma zahataniraga iki gikombe.

Yago, umunyamakuru wa Radio/TV10 unakora ikiganiro ‘The Turn Up’ yatangarije INYARWANDA ko buri mwaka binyuze muri iki kiganiro ubuyobozi bwa Radio/TV10 buhemba indirimbo y’umwaka ifite amajwi n’amashusho yakunzwe na benshi.

Yavuze ko muri uyu mwaka dusoje iyi ndirimbo ‘Everything’ yageze mu cyiciro cya nyuma ihatanye n’izindi ndirimbo zigera kuri esheshatu. Yagize ati “ Buri mwaka mu kiganiro ‘The Turn Up’ duhemba indirimbo yakunzwe ariko ifite amashusho. Ni ukuvuga ngo ni indirimbo iba yarakunzwe ariko ifite amashusho….

Mu cyiciro cya nyuma hari hagezemo indirimbo esheshatu, ‘Garagaza’ ya Buravan, ‘Winner’ ya Queen Cha, ‘Try me’ ya Charly&Nina, ‘Ma vie’ ya Social Mula, ‘Bape’ ya Active na Dj Marnaud ndetse na ‘Everything’ ya Meddy na Uncle Austin ari nayo yabaye indirimbo y’umwaka,”

Ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwahembye indirimbo 'Everything' ya Uncle Austin na Meddy.

Yavuze ko igihembo bahaye Meddy na Uncle Austin gifite agaciro k’ibihumbi magana atatu, ngo aba bahanzi banemerewe gukorerwa ‘promotion’ y’ibindi bihangano byabo mu gihe cy’amezi abiri. Indirimbo ‘Everything’ ya Meddy na Uncle Austin yasohotse tariki 08 Ukuboza 2018. 

Imaze kurebwa inshuro zirenga 1,662,957 binyuze ku rubuga rwa Youtube. Abakanze ‘like’ kuri uru rubuga bagera ku bihumbi bitandatu. Aba bahanzi bavugwaho ubushuti budasanzwe, mu minsi ishize Uncle Austin yemerewe na Meddy gusubiramo indirimbo ye yise ‘Ubanza gukunda’ yakoze mu myaka irindwi ishize.

Bombi kandi banaherutse gutaramira abanyarwanda mu gitaramo “East African Party”, aho baririmbanye iyi ndirimbo “Everything” ndetse na “Ubanza gukunda”. Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Press IT, ishorwamo imari na The Management ya Uncle Austin. Iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 20’.

Uncle Austin asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm ubifatanya n'umuziki. Meddy amaze imyaka ikabaka icyenda akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyakora muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda.

AMAFOTO:

'Everything' ya Uncle Austin na Meddy yasohotse mu Ukuboza 2017.

Bombi bishimiye igihembo bahawe.

Meddy mu kiganiro 'The Turn up'.


REBA HANO INDIRIMBO 'EVERYTHING' YA UNCLE AUSTIN NA MEDDY


REBA HANO 'UBANZA NGUKUNDA REMIX' YA UNCLE AUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND